Inteko Ishinga Amategeko ya Philippines yakuye mu nshingano Visi Perezida Sara Duterte ku wa Gatatu, nyuma y’ibirego birimo gushaka kwica Perezida Ferdinand Marcos Jr., ruswa ikabije no kudakomeza kurwanya ibikorwa by’Ubushinwa mu nyanja ya South China Sea.
Abadepite 215 barimo umuhungu wa Perezida, Sandro Marcos, bashyigikiye iki cyemezo cyahise cyoherezwa muri Sena izaburanisha Duterte.
Ibi bibaye mu gihe umubano hagati ye na Perezida Marcos ukomeje kuzamo ibibazo nyuma y’uko batangiye gukorana mu matora ya 2022.
Duterte ashinjwa gukoresha nabi miliyari 612.5 z’amapeso y’icyayi (angana na miliyari 14 Frw) mu biro bye, kutagaragaza umutungo we nk’uko amategeko abiteganya no kunenga uko ubutegetsi bwa Marcos bwitwaye ku kibazo cy’ubwumvikane buke na Beijing.
Nubwo Sara Duterte atahise atangaza byinshi ku kweguzwa kwe, umuvandimwe we, Depite Paolo Duterte, yavuze ko ari “igikorwa cy’akarengane ka politiki.”
Iki kibazo kitezweho gukomeza gutera umwuka mubi muri politiki y’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Aziya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *