skol
fortebet

Vital Kamerhe yatorewe kuba perezida w’inteko nyuma yo kurusimbuka

Yanditswe: Thursday 23, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu buryo budatunguranye, Vital Kamerhe yaraye atorewe kuba perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku bwiganze bw’amajwi y’abagize iyi nteko biganjemo abo mu ihuriro ry’uruhande ruri ku butegetsi.

Sponsored Ad

Kamerhe yatorewe uyu mwanya nyuma y’iminsi itatu habaye igitero “cyari kigamije guhitana ubuzima bwe”, nk’uko ishyaka rye n’umugore we babitangaje, cyagabwe ku rugo rwe i Kinshasa ku cyumweru mu gitondo, haba imirwano yaguyemo abantu babiri bamurinda n’umwe mu bateye.

Kamerhe, umwe mu banyapolitike bazwi cyane muri Congo, yasubiye kuri uyu mwanya yariho mu myaka 15 ishize, yawubayeho kuva mu 2006 ahatirwa kwegura mu 2009 kubera ibyo yavugiye mu itangazamakuru.

Kamerhe yahoze akorana bya hafi n’uwari Perezida Joseph Kabila mbere y’uko mu 2009 anenga mu itangazamakuru ibitero bihuriweho n’ingabo za leta ye hamwe n’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo.

Ibi byatumye ahatirwa kwegura muri uwo mwaka ku mwanya yari ariho, ndetse anava mu ishyaka PPRD yari ahuriyemo na Kabila, maze we n’abadepite bari ku ruhande rwe ashinga irye Union Nationale Congolaise (UNC), ari na ryo akuriye ubu.

Nyuma y’igitero ku rugo rwe ku cyumweru, bamwe muri Congo bavuga ko waba wari umugambi wacuzwe wo kwikiza uyu mugabo ufatwa nk’ukomeye mu ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi ryitwa Union Sacrée rimaze iminsi rivugwamo kumaranira imyanya y’ubutegetsi.

Leta ya Kinshasa yavuze ko ibyabaye ku cyumweru ari igikorwa cyo “kugerageza guhungabanya inzego z’ubutegetsi” kandi ko iperereza ryimbitse kuri byo ririmo gukorwa. Hagati aho haracyari ibibazo byinshi bitarasubizwa kuri iki gitero.

Mu ijambo rye mu ijoro ryo kuwa gatatu amaze gutorwa, Vital Kamerhe yagize ati: “Hari igihe amagambo gusa ananirwa gusobanura ibyiyumvo, rimwe na rimwe iyo ari urunyurane rwabyo nk’ubu.

“Imbere yanyu sinabura kuvuga ko ukuboko k’Uwiteka kujya hejuru y’intege nke zacu, kwemeye ko uyu munsi ugera ngo tube turi kumwe dukorere igihugu cyacu.”

Gushwana na Kabila, gushakana na Hamida… Bimwe na bimwe kuri Kamerhe

Kamerhe akomoka mu ntara ya Kivu y’Epfo, ni umugabo w’imyaka 65 ufatwa nk’umwe mu banyapolitike b’amayeri menshi n’imbaraga mu mukino wa politike ya Congo, kuko aboneka nk’uzi guhindura ikarita ze kuri buri mukino kandi ntasobanye mu mudiho w’abagiye ku butegetsi.

Ubwo yari umunyeshuri muri kaminuza ya Kinshasa mu 1984, ni bwo Vital Kamerhe yatangiye politiki mu ishyaka UDPS ryari irya Étienne Tshisekedi wa Mulumba, se wa Perezida Félix Tshisekedi.

Guhera mu myaka ya 1990 yatangiye kubona imyanya ya politiki muri leta.

Bikekwako yaba yari ashyigikiye Perezida Mobutu Sese Seko nubwo yagiye aba mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ku butegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila nabwo yahawe imyanya itandukanye ya politiki.

Mu 2002 yagize uruhare runini mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, nk’uko bigaragara ku mwirondoro we.

Mu 2004 yagize uruhare mu kwamamaza Joseph Kabila no kumugeza ku ntsinzi mu matora, na we atorerwa kuba umudepite i Bukavu, mu 2006 atorerwa kuba Perezida w’inteko ishingamategeko.

Icyo gihe yari mu ishyaka PPRD yagize uruhare mu gushinga riyoborwa na Joseph Kabila, we aba umukuru w’inteko ishingamategeko.

Mu 2009 yashwanye na Perezida Joseph Kabila, avuga ko guverinoma yemereye ingabo z’u Rwanda kwinjira muri "operations Umoja Wetu" mu burasirazuba bwa Congo, itabimenyesheje Inteko.

Muri uwo mwaka yeguye ku mwanya we, no mu ishyaka PPRD ashinga irye UNC. Mu 2011 yiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika mu ishyaka rye UNC, aratsindwa ku majwi 7% yabonye.

Mu 2018 yifatanyije na Félix Tshisekedi wamwemereye ko natsinda amatora azamugira minisitiri w’intebe, gusa ibi Tshisekedi ntiyabikoze ahubwo yamugize umukuru w’ibiro bye.

Mu 2019 Kamerhe yagarutse cyane mu bitanyamakuru muri Congo mu gihe cy’ubukwe bwe n’umwe mu bagore bazwi cyane muri Congo, Hamida Chatur, wahise afata izina rya Kamerhe. Uyu yahoze ari umugore w’icyamamare muri muzika ya Rumba JB Mpiana. Hamida na Kamarhe bafitanye umwana umwe nk’uko ibinyamakuru muri DR Congo bibivuga.

Mu 2020 Kamerhe yagarutsweho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda no muri DR Congo ubwo yitabiraga akanatanga inka – nk’uko byagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga – mu bukwe bw’umuhungu wa Jenerali James Kabarebe, icyo gihe wari umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano. Icyo gihe umubano w’abategetsi b’ibihugu byombi wari umeze neza.

James Kabarebe arazwi muri DR Congo, yari akuriye ubufatanye bw’inyeshyamba n’ingabo z’u Rwanda zahiritse ku butegetsi Mobutu Sese Seko mu 1997 zigafata Kinshasa, zishyira Laurent-Désiré Kabila ku butegetsi, aho Kabarebe yabaye umugaba w’ingabo za DR Congo igihe gito.

Muri uwo mwaka wa 2020 agikuriye ibiro bya Perezida Tshisekedi, Kamerhe yarafunzwe ashinjwa kunyereza amafaranga ya leta agera kuri miliyoni hafi 48 z’amadolari y’Amerika yari agenewe gukoreshwa mu kubaka amacumbi y’abapolisi n’abasirikare.

Mu 2022 – mu buryo butavugwaho rumwe – Kamerhe yagizwe umwere, ndetse Perezida Tshisekedi amushumbusha kuba minisitiri w’ubukungu muri guverinoma icyuye igihe. Umwanya yari ariho mbere y’uyu yatorewe kuwa gatatu nijoro.

Ishyaka A/A-UNC rya Kamerhe ubu ni irya kabiri mu kugira abadepite benshi, 36, mu nteko nshya ya DR Congo, inyuma ya UDPS rya Tshisekedi rifite imyanya 69. Amashyaka yombi ahuriye mu ihuriro Union Sacrée.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa