skol
fortebet

William Ruto yahishuye ikiganiro yagiranye na Raila Odinga mu gitondo

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Kenya,William Ruto,yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yagiranye ikiganiro na mukeba we Raila Odinga bemeranya ko bemera ibyavuye mu matora ndetse ko biteguye guhura bagasangira.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutangazwa nka perezida wa gatanu wa Kenya watowe n’abaturage,William Ruto yemeje ko mu gitondo yavuganye na Odinga bahanganye cyane muri aya matora.
Ati: "Nk’ukunda demokarasi,ngomba kubabwira ko muri iki gitondo, nahamagaye mucyeba wanjye, Nyakubahwa (...)

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Kenya,William Ruto,yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yagiranye ikiganiro na mukeba we Raila Odinga bemeranya ko bemera ibyavuye mu matora ndetse ko biteguye guhura bagasangira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutangazwa nka perezida wa gatanu wa Kenya watowe n’abaturage,William Ruto yemeje ko mu gitondo yavuganye na Odinga bahanganye cyane muri aya matora.

Ati: "Nk’ukunda demokarasi,ngomba kubabwira ko muri iki gitondo, nahamagaye mucyeba wanjye, Nyakubahwa Raila Odinga,kandi twemeranyije ko ibiva muri aya matora byose,tugomba kuganira.

Yemeye-mu gusoza kwiyamamaza kwe i Kasarani-ko azaboneka tugahana ikiganza murabyibuka.Nanjye navuze ko nzaboneka tugasangira icyayi,kuko hari ibyo dushobora kumvikanaho mu guteza imbere igihugu."

William Ruto watorewe kuba perezida wa gatanu wa Kenya yavuze ko guverinoma ye izarangwa no gukorera mu mucyo na demokarasi.

Yabigarutseho mu ijambo rye rya mbere nyuma gato yo gutangazwa na komisiyo y’amatora ko ariwe wegukanye insinzi n’amajwi 50.49%.Raila Odinga wagize amajwi 48,85% .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa