skol
fortebet

William Ruto yavuze amagambo akomeye nyuma yo gutorerwa kuba Perezida wa Kenya

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya yatorewe kuyobora iki gihugu, atsinze abandi bakandida barimo Raila Odinga bari bahanganye cyane.
Amatora ya Perezida n’inteko ishinga amategeko ndetse n’izindi nzego yabaye ku wa 9 Kanama 2022,ariko umuyobozi ukomeye kurusha abandi mu gihugu cya Kenya yatangajwe uyu munsi.
Abaturage ba Kenya bari bategereje kumenya Umukuru w’Igihugu ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka 10 kuri uwo mwanya ariko nyuma y’iminsi (...)

Sponsored Ad

William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya yatorewe kuyobora iki gihugu, atsinze abandi bakandida barimo Raila Odinga bari bahanganye cyane.

Amatora ya Perezida n’inteko ishinga amategeko ndetse n’izindi nzego yabaye ku wa 9 Kanama 2022,ariko umuyobozi ukomeye kurusha abandi mu gihugu cya Kenya yatangajwe uyu munsi.

Abaturage ba Kenya bari bategereje kumenya Umukuru w’Igihugu ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka 10 kuri uwo mwanya ariko nyuma y’iminsi itandatu,yarangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni bwo hatangajwe ibyavuye mu matora.

William Ruto ni we watorewe kuba Perezida wa Kenya ku majwi 50.49% mu gihe Raila Odinga bari bahanganye yagize amajwi 48.85% nk’uko komisiyo y’amatora yabitangaje

Nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, William Ruto yashimiye Imana n’abaturage ba Kenya kuko ngo “hari ibyari byitezwe ko tutagera hano”.

Ruto, yavuze ko azayobora guverinoma y’umucyo, na demokarasi kandi ko iki ari igihe cy’uko abanya-Kenya bashyira hamwe mu guteza imbere igihugu cyabo aho guta umwanya batungana intoki.

Yagize ati: “Ndashaka kwizeza abanya-Kenya bose – uwo batoye wese – ko iyi izaba guverinoma yabo.

“Ndashaka kubwira abari bahanganye natwe ko ntacyo bakwiye kwikanga,ntibakwiriye kugira ubwoba.Nta mwanya uhari wo kwihorera,nta mwanya wo kureba inyuma,turareba ahazaza. Nzi neza cyane ko igihugu cyacu kigeze aho gikeneye amaboko yose kugira ngo kijye imbere.

“Ntidufite umwanya wo kureba inyuma. Ntidufite umwanya wo gutunga intoki. Ntidufite umwanya wo gushinjanya. Tugomba…gukorana tugana kuri Kenya ikora, ifite demokarasi, iteye imbere.”

Uyu mugabo yinjiye muri politiki mu 1992, kandi yari asanzwe ari Visi-Perezida wa Uhuru Kenyatta.Ybaye Perezida wa Gatanu wa Kenya yigenga.

Uyu wari umukandida w’ihuriro Kenya Kwanza yasezeranyije guteza imbere abacyene, kandi agashyiraho gahunda yo kuzamura ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa