Zambia: Igipolisi cyafunze abakekwaho umugambi wo kuroga Perezida
Yanditswe: Saturday 21, Dec 2024

Polisi ya Zambia yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho gutegura umugambi wo kuroga Perezida Hakainde Hichilema.
Jasten Mabulesse Candunde na Leonard Phiri basanzwe ari abapfumu. Bafatiwe mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka, kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024.
Itangazo rya Polisi ku ifungwa ry’aba bagabo rigira riti “Umugambi bari bafite wari uwo gukoresha uburozi kugira ngo bangize Perezida Hakainde Hichilema.”
Polisi ya Zambia yasobanuye ko aba bapfumu batumwe na murumuna wa Depite Emmanuel Jay Jay Banda witwa Nelson Banda. Mu byo bafatanwe harimo uruvu ruzima.
Yatangaje ko Nelson yari yarabasezeranyije ko nibamara kuroga Perezida Hichilema, azabahemba amafaranga angana n’ibihumbi 73$, kandi ko ubwo bafatwaga Nelson we yatorotse.
Polisi yijeje ko aba bapfumu bafungiwe muri kasho yayo, kandi ko mu gihe cya vuba bazagezwa mu rukiko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *