skol
Kigali

Zambia: Perezida Lungu yamaganye ibyavuye mu matora hakiri kare

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 August 2021

Perezida wa Zambia uri ku butegetsi muri iki gihe yavuze ko amatora rusange arimo n’aya perezida yabaye ku wa kane "atakozwe mu bwisanzure no mu mucyo".


Ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaza ko Perezida Edgar Lungu ari inyuma ya mucyeba we ukomeye, umunyemari Hakainde Hichilema, umenyerewe mu gihugu ku izina rya "HH" ry’impine y’amazina ye.

Perezida yavuze ko indorerezi zo mu ishyaka rye rya Patriotic Front zirukanwe mu biro by’itora, bigatuma amajwi asigara atarinzwe.

Mu kumusubiza, Bwana Hichilema yavuze ko ibyo yatangaje ari "igikorwa cya nyuma cyo gutakaza icyizere cy’ubutegetsi bucyuye igihe".

Bwana Lungu, urimo gushaka manda ya kabiri y’imyaka itanu, yanavuze ko urugomo rwabaye mu ntara yabuzemo amajwi rwatumye "igikorwa cyose [cy’amatora] gihinduka impfabusa".

Yavuze ko ishyaka rye ririmo gutekereza ku kigiye gukurikiraho.

Akanama k’amatora ka Zambia nta cyo kari kabitangazaho.

Habaye urugomo mu ntara y’amajyepfo, iy’amajyaruguru ashyira uburengerazuba ndetse no mu ntara y’uburengerazuba, nkuko itangazo rya Perezida Lungu ribivuga.

Bwana Lungu yakomoje ku iyicwa ry’umukuru w’ishyaka rye rya Patriotic Front wo mu ntara y’amajyaruguru ashyira uburengerazuba ndetse n’iry’indi mpirimbanyi y’urubyiruko yo mu ishyaka rye, mu bushyamirane bwabaye mu ntangiriro y’uku kwezi. Ubwo bicwaga, Perezida yahagabye ingabo zo kunganira izihasanzwe.

Indorerezi zo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) zasohoye raporo y’ibanze ku migendekere y’amatora, zivuga ko amatora yaranzwemo "ingamba zitangana zo kugabanya ibikorwa mu kwiyamamaza, kugabanya ubwisanzure bwo guterana no gukora ingendo ndetse no gukoresha nabi kuba ku butegetsi".

Kugera ku mbuga nkoranyambaga no ku murongo wa internet na byo byarahagaritswe ku wa kane. Ku wa gatanu, urukiko rukuru rwo mu murwa mukuru Lusaka rwanzuye ko kugera kuri internet bikwiye gusubizwaho mu buryo bwuzuye.

Mbere, ibyavuye mu matora byari byitezwe gutangazwa ku wa gatanu.

Ariko kubitangaza kuri uwo munsi byarahagaritswe nyuma yuko zimwe mu ndorerezi nkuru z’amashyaka zinenze akanama k’amatora kugerageza gutangaza ibyavuye mu matora bitaragenzurwa.

Umukandida ashobora kwanga ibyavuye mu matora atanga ikirego mu rukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga. Ibi bituma umukandida watangajwe ko yatsinze amatora adakoresha ububasha bwe nk’uwatowe kugeza icyo kirego kimaze gusuzumwa.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Turkey irashaka kwirukana ambasaderi wa US n’abandi ba ambasaderi...

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yategetse ko ba ambasaderi 10,...
24 October 2021 0

Perezida Biden yemeje ko bazatabara Taiwan Ubushinwa nibwibeshya...

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko Amerika...
22 October 2021 0

Barbados yatoye perezida wayo wa mbere mu gihe igiye kuba repubulika

Barbados yatoye perezida wayo wa mbere mu gihe iri kwitegura kuba...
21 October 2021 0

Byinshi ku buzima bwa Muammar Gaddafi waranze amateka ya Libya umaze imyaka...

Imyaka 10 irashize Col Muammar Gaddafi yishwe n’abamurwanya bigaragambije mu...
20 October 2021 0

Umwirabura wa mbere wakuriye ububanyi n’amahanga bwa US yapfuye

General Colin Powell, umwirabura wa mbere wabaye ushinzwe ububanyi...
18 October 2021 0

Perezida Kim Jong-un yarahiye kubaka igisirikare cyo kwivuna imigambi yose...

Perezida wa Korea ya Ruguru yarahiye ko azubaka "igisirikare kidatsindwa"...
12 October 2021 0