skol
fortebet

Zelensky arifuza kurekura abasirikareba Koreya ya Ruguru nk’ingurane y’imfungwa z’Abanya-Ukraine

Yanditswe: Monday 13, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky avuga ko afite ubushake bwo guha Koreya ya Ruguru abasirikare bayo babiri bafatiwe ku rugamba, na we agahabwa imfungwa zo mu ntambara z’Abanya-Ukraine ziri mu Burusiya.

Sponsored Ad

Ku rubuga nkoranyambaga X, Zelensky yagize ati: "Kuri ba basirikare ba Koreya ya Ruguru batifuza kugaruka, hashobora kuba hari ayandi mahitamo." Yavuze ko abashaka "kuzana amahoro hafi cyane bakwirakwiza ukuri kuri iyi ntambara mu Kinya-Koreya bazahabwa ayo mahirwe."

Urwego rw’ubutasi rwa Ukraine (SBU) rwavuze ko umwe muri abo basirikare babiri yabwiye abategetsi ko yatekerezaga ko yari agiye mu Burusiya mu "mahugurwa", ko atari azi ko yari agiye kurwana.

Yasanganywe indangamuntu ya gisirikare y’Uburusiya yatanzwe mu izina ry’undi muntu. Undi musirikare nta byangombwa yari afite.

SBU yavuze ko abo basirikare babiri, bafashwe nk’imfungwa ku itariki ya 9 Mutarama (1) uyu mwaka, bari mu murwa mukuru Kyiv aho barimo kwitabwaho n’abaganga.

SBU ivuga ko bavuga Ikinya-Koreya gusa ndetse ko barimo kubazwa hifashishijwe ubufasha bw’urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo.

Uburusiya ntibwahakanye gukoresha abasirikare ba Koreya ya Ruguru mu ntambara yabwo muri Ukraine. Mu Kwakira (10) kw’umwaka ushize, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko igihugu cye gifite ubwigenge bwo gufata icyemezo cyo gukoresha abasirikare nk’abo cyangwa kutabakoresha.

Ku wa gatandatu, Zelensky yatangaje amafoto y’abo basirikare babiri bafashwe, agaragaza umwe muri bo afite igipfuko ku mutwe we no ku kananwa, mu gihe ibiganza by’undi byari bizingurijweho igitambaro.

Zelensky yatangaje ifoto igaragaza indangamuntu ya gisirikare y’ibara ry’umutuku y’Uburusiya igaragaza ahantu h’amavuko ko ari i Turan, muri repubulika ya Tuva yo mu Burusiya, ihana imbibi n’igihugu cya Mongolia.

SBU yavuze ko uwo musirikare wasanganywe indangamuntu yabwiye abamuhata ibibazo ko yayihawe ku muhindo wo mu mwaka wa 2024, mu Burusiya.

SBU ivuga ko yanavuze ko imwe mu mitwe ya gisirikare irwana ya Koreya ya Ruguru, icyo gihe yahawe amahugurwa y’icyumweru kimwe.

Mu itangazo, SBU yagize iti: "Ni ingenzi kuba iyi mfungwa... ishimangira ko yafataga ko yari igiye mu mahugurwa, aho kuba kurwana intambara na Ukraine."

Ibiro bya Perezida Zelensky byasohoye itangazo ku wa gatandatu bivuga ko Abarusiya "barimo kugerageza guhisha ko aba ari abasirikare ba Koreya ya Ruguru bakoresheje kubaha ibyangombwa byuko ari ab’i Tuva cyangwa mu zindi teritwari zigenzurwa n’Uburusiya".

Urwego rw’ubutasi rwa Ukraine rwatangaje ko uwo musirikare wari ufite indangamuntu yavuze ko yavutse mu mwaka wa 2005 ndetse ko ari umusirikare wa Koreya ya Ruguru guhera mu mwaka wa 2021.

Bitangazwa ko imfungwa ya kabiri yatanze bimwe mu bisubizo byayo mu nyandiko kuko yakomeretse urwasaya, nkuko SBU ibivuga.

SBU yemeza yo yavutse mu mwaka wa 1999 ndetse ko kuva mu mwaka wa 2016 yari mudahusha wa Koreya ya Ruguru wunganira abasirikare bari ku rugamba.

Amasezerano ya Genève avuga ko kubaza imfungwa bikwiye gukorwa mu rurimi zumva kandi ko imfungwa zigomba kurindwa abaturage baba bazifitiye amatsiko.

BBC News n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga ntibirashobora kugenzura ibivugwa na Ukraine kuri izo mfungwa n’ifatwa ryazo.

Mu mpera y’umwaka ushize, Ukraine na Koreya y’Epfo byatangaje ko Koreya ya Ruguru yohereje mu Burusiya abasirikare nibura 10,000.

Kuri uyu wa mbere, urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo rwavuze ko abasirikare barenga 300 ba Koreya ya Ruguru bapfuye barimo kurwanira Uburusiya, mu gihe abandi nibura 2,700 bakomeretse.

Mu Kuboza (12) kw’umwaka ushize, urwego rw’ubutasi rwa Koreya y’Epfo rwatangaje ko umusirikare wa Koreya ya Ruguru byemezwa ko ari we wa mbere wafashwe arimo gufasha intambara y’Uburusiya muri Ukraine, yapfuye nyuma yo gufatwa ari muzima n’abasirikare ba Ukraine.

Ejo ku cyumweru, Zelensky yavuze ko "nta gushidikanya gukwiye kuba kukiriho ko igisirikare cy’Uburusiya cyishyingikirije ubufasha bwa gisirikare bwa Koreya ya Ruguru".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa