skol
fortebet

Zelensky yiteguye guhara ubuyobozi mu gihe Ukraine yakwinjira muri OTAN

Yanditswe: Monday 24, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yakwemera kuva ku buyobozi ariko Ukraine ikaba umunyamuryango wa OTAN.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Zelensky yagize ati “Niba kugira ngo haboneke amahoro ari uko mva ku buyobozi, nditeguye. Nakwemera kubugurana kuba umunyamuryango wa OTAN niba ari byo bisabwa.”

Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yise Zelensky umunyagitugu uyobora ataratowe.

Zelensky yavuze ko atababajwe n’ibyo Trump yavuze byo kumwita umunyagitugu, ati “Ntabwo byambabaje kunyita umunyagitugu.”

Yakomeje avuga ko ikimuraje ishinga ari umutekano wa Ukraine uyu munsi aho kuba mu myaka 20 iri imbere kuko atazageza icyo gihe akiri ku buyobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa