skol

Zelenskyy yongeye gutera utwatsi ibyo guharira u Burusiya ubutaka

Yanditswe: Monday 25, Aug 2025

featured-image

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yashimangiye ko Abanya-Ukraine bazakomeza kurwanira kuguma ku butaka bwabo, burimo n’ubwigaruriwe n’u Burusiya kuri ubu.

Zelenskyy yabigarutseho kuri iki Cyumweru taliki 24 Kanama 2025, ubwo hizihizwaga umunsi w’Ubwigenege bwa Ukraine, avuga ko igihugu cye cyifuza amahoro.

Yagize ati ”Icyo twese dukorera ni ukugira ngo iherezo ry’iyi ntambara rizane amahoro arambye kuri Ukraine, kugira ngo abana bacu batazasigarana intambara cyangwa ibisigisigi byayo.”

Ibyo Zelenskiy yabivugiye imbere y’imbaga yari iteraniye mu Murwa Mukuru i Kyiv, ku kibuga cya Sophia Square, imbere y’urusengero rwa kera rwo mu kinyejana cya 11.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, uri mu bari bitabiriye uwo muhango yatangaje ko Ukraine izahabwa miliyari y’amadolari ya Canada (asaga miliyoni 723 z’amadolari ya Amerika) nk’inkunga y’igisirikare izatangwa muri Nzeri.

Imyaka itatu n’igice irashize u Burusiya bugabye igitero kuri Ukraine, ibituma Zelenskyy ari ku gitutu ashyirwaho na Leta ya Washington, aho Perezida wa Amerika Donald Trump akomeje kumuhatiriza kwemere ibiganiro bigamije kurangiza intambara, ibyatuma yemera guhara bimwe mu bice by’igihugu cye.

Uretse Carney wari mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Ukraine kuva yafata ubutegetsi muri Werurwe, intumwa idasanzwe ya Trump muri Ukraine, Keith Kellogg, na we yari yitabiriye uyu muhango.

Kuri ubu Ukraine iri gukorana n’ibihugu by’inshuti zayo byo mu Burayi mu gutegura uburyo bwayihesha umutekano w’igihe kirambye, ikaba ari gahunda Perezida Trump ashygikiye.

Zelenskiy yongeye gutera utwatsi ibyo guharira u Burusiya ubutaka

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, wari witabiriye uyu muhango yavuze ko Canada izatanga miliyari imwe irenga y’amadolari ya Canada kuri Ukraine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa