Indorerezi z’amatora zaturutse mu majyepfo y’Afurika zaneze bikomeye imigendekere y’amatora muri Zimbabwe bitewe n’uburyo amajwi ari kwibwa.
Izo ndorerezi z’akarere zatabaje SADC nyuma y’uko zitangaje ko umuhango wo gutora nyirizina wagenze neza, ariko uburyo amajwi ari kwiyongera bihabanye nyirizina n’umubare w’abatoye.
Kuri uyu wa gatatu ushize, Muri Zimbabwe abahagarariye itora bagera kuri 40 batawe muri yombi bagerageza kongera amajwi y’ibyumba bahagarariye , binyuze mu gutora inshore nyinshi uri umwe.
Abatawe muri yombi bose bari batunzwe agatoki n’itsinda riharanira ukuri ku buryo amatora akorwamo muri Zimbabwe.
Perezida w’Igihugu Emmerson Mnangagwa ari gushakisha indi manda mu gihe igihugu cye cyugarijwe n’umubare munini w’abatagira akazi n’ifaranga riri guta agaciro ku muvuduko wo hejuru.
Abatavuga rumwe nawe bakomeje kumushyiraho igitutu bashaka ko yavaho maze mu Gihugu hakaza impinduka. ku ruhembe rw’abatifuza ko yakongera gutorwa, hari Nelson Chamisa bahanganye bikomeye. Uyu akaba akuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa iry’abagamije impinduka muri Zimbabwe.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *