Zimbabwe yasabye Afurika y’Epfo kudakangwa n’ibihano bya Amerika
Yanditswe: Tuesday 29, Jul 2025
Ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi bwa Zimbabwe ryasabye ANC yo muri Afurika y’Epfo kudakangwa n’ibihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibushinja kubangamira inyungu zabwo no gukorana n’umutwe w’iterabwoba.
Mu nama ya ANC yabereye mu ntara ya Gauteng mu cyumweru gishize, Umuvugizi wa ZANU-PF, Christopher Mutsvangwa, yagaragaje ko umushinga w’itegeko riha Perezida Donald Trump wa Amerika ububasha bwo gufatira ibihano abayobozi b’iri shyaka riri ku butegetsi bwa Afurika y’Epfo udakwiye.
Umudepite Ronny Jackson uhagarariye Leta ya Texas yagejeje uyu mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko muri Mata 2025, ashinja ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo kubangamira inyungu za Amerika, kuba inshuti ya hafi y’u Bushinwa n’u Burusiya no gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa Hamas.
Mu cyumweru gishize, abadepite bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga bemeje uyu mushinga witwa uwo “kuvugurura umubano wa Amerika na Afurika y’Epfo”, igisigaye kikaba ari ukuwugeza mu Nteko Rusange y’umutwe w’abadepite na Sena, bakawutora.
Mutsvangwa yavuze ko ikibazo kiri hagati ya Leta ya Afurika y’Epfo na Amerika cyakabaye gikemuka bidasabye ibihano, ariko ko niba ari byo Abanyamerika babona bikwiye, Zimbabwe imaze imyaka irenga 20 kandi ko ikomeje gutera imbere.
Yagize ati “Ntabwo byabujije Zimbabwe gutera imbere, ubu dushobora kuba turi ibihugu bifite iterambere ryihuta ku mugabane wa Afurika. Ni nde wari gutekereza ko Zimbabwe izaba igihugu kiri kubaka uruganda rwa gatatu ku Isi rutunganya ibyuma, rumwe na Amerika ishobora kurebana agashyari?”
Umuvugizi wa ZANU-PF yasabye Leta ya Afurika kudahangayikishwa n’igitutu ikomeje gushyirwaho n’ibihugu bikomeye, kuko kitazayibuza gukomeza gutera imbere kuko na Zimbabwe yabaye muri ibyo bihe.
Ati “Ntimuhangayikishwe no gusunikwa n’ibihugu bifite imbaraga. Uwo muhanda twawunyuzemo mbere. Duhuje ibyo tunyuramo kandi dufite n’umutungo.”
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yatangaje ko uyu mushinga ukiri kure yo kwemezwa, kandi ko igihugu cye kizakomeza kuganira na Amerika ku bibazo bitumvikanaho kugira ngo bibikemure.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *