Abakoresha TikTok muri Amerika bari gushakira ku bwinshi ubuhungiro kuri RedNote
Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2025

Mu gihe hakomoje kuba impungenge z’uko TikTok ishobora guhagarikwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ikoreshwa n’abarenga miliyoni 170, abayikoresha cyane cyane urubyiruko, batangiye kwimukira ku rundi rubuga rushya rw’Abashinwa rwitwa RedNote.
Uru rubuga ruzwi cyane mu Bushinwa, Taiwan, n’ahandi hakoreshwa ururimi rw’Igishinwa. Ni rwo rwari ruri hejuru mu zikurwa kuri AppStore mu ntangiriro z’iki cy’umweru.
Nko ku wa mbere abarenga ibihumbi 50 b’Abanyamerika bafunguje konti nshya kuri RedNote.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, abarenga ibihumbi 700 bamaze kwinjira mu mubare w’abakoresha uru rubuga.
Ku butegetsi bwa Perezida Biden, TikTok yashyizwe mu majwi ko yifashishwa n’u Bushinwa mu gutata amakuru muri Amerika, bityo hasabwa ko mu gihe itagurishijwe, igomba guhagarikwa.
Biteganyijwe ko kwemeza itegeko risaba TikTok kugurisha ibikorwa byayo muri Amerika cyangwa kubihagarika, rizafatwaho umwanzuro n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 19 Mutarama 2025.
Abakoresha TikTok muri Amerika batangiye gushaka ubuhungiro kuri RedNote. Aba bari kwimuka bari kwiyita ‘Impunzi za TikTok’.
RedNote ni iki?
RedNote, izwi mu Bushinwa ku izina rya Xiaohongshu, mu Cyongereza bigasobanura ‘little red book,’ cyangwa agatabo gato k’umutuku mu Kinyarwanda.
Ni urubuga rukoreshwa cyane n’urubyiruko rwatangijwe mu 2013 nk’urubuga rwo gukoreraho ubucuruzi bwo ku ikoranabuhanga.
Abarukoresha babarirwa muri miliyoni 300 buri kwezi. Benshi bari kwimukiraho bari gushima imiterereye yarwo dore ko rusa nk’uruhuriza hamwe imikorere ya TikTok na Instagram.
Ku rubuga rwa RedNote hari ingingo wagereranya na ‘trends’ kuri X zirenga ibihumbi 65 zirimo izivuga ku kuba abakoresha TikTok bakomeje kuyimukiraho, n’izigaruka ku kwigisha abashya uko urubuga rukora dore ko ruri mu rurimi rw’Igishinwa.
Umwe mu bafunguje konti nshya yagize ati “Ku Bashinwa batwakiriye, murakoze.”
Kuri uyu wa Gatatu, ubutumwa buherekejwe na hashtag ya “TikTok refugee” ku rubuga rwa RedNote bumaze kurebwa n’abarenga miliyoni 250, abarenga miliyoni 5,5 babutangaho ibitekerezo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *