skol
fortebet

Abanyekongo bakomanyirije Abarundi bajyaga gushaka lisansi iwabo

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwo ku mupaka wa Kavimvira uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi kuri uyu wa 19 Kamena 2024 bwafashe icyemezo cyo gukomanyiriza imodoka zifite ibirango byo mu Burundi zisanzwe zijya gushakayo peteroli na lisansi.

Sponsored Ad

Abatwara imodoka mu Burundi bamaze igihe kinini bambuka uyu mupaka, bajya gushakira peteroli na lisansi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bitewe ahanini n’uko mu gihugu cyabo byabuze.

Ubuyobozi bw’u Burundi bwemera ko iki kibazo gihari kandi ko kitazakemuka vuba, ndetse bwafashe icyemezo cyo kubuza ba nyir’imodoka kuzihagarika kuri sitasiyo zitariho peteroli na lisansi, isobanura ko ari “mu rwego rwo kubungabunga umutekano”.

Umuyobozi w’Ibiro by’Umupaka wa Kavimvira ku ruhande rwa RDC, Séraphin Shabani, yatangaje ko icyemezo cyo gukumira imodoka zifite ibirango by’u Burundi kuri sitasiyo za peteroli na lisansi zo muri Kivu y’Amajyepfo kiri mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho inkongi y’umuriro ifashe imodoka yari hafi y’umupaka wa Kavimvira mu cyumweru gishize. Ni impanuka yateye akavuyo ahagurirwa peteroli, urujya n’uruza rurahagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa