skol
fortebet

Abanyenganda muri Uganda banyotewe bikomeye n’isoko ryo mu Rwanda ritarabafungukira byeruye

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abacuruzi bohereza ibicuruzwa byabo hanze n’abanyenganda muri Uganda baravuga ko bakinyotewe bikomeye no kohereza ibicuruzwa byabo ku isoko ryo mu Rwanda.

Sponsored Ad

Abacuruzi bohereza ibicuruzwa byabo hanze n’abanyenganda muri Uganda baravuga ko bakinyotewe bikomeye no kohereza ibicuruzwa byabo ku isoko ryo mu Rwanda.

Aba bavuze ibi, nyuma y’amezi atatu leta y’u Rwanda n’iya Uganda bongeye kumvikana gufungura umupaka uhuza ibihugu byombi wari umaze hafi imyaka itatu ufunze.

Gufungura umupaka w’u Rwanda na Uganda byagizwemo uruhare rusesuye na Lt-Gen Muhoozi Kainerugaba nk’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda mu kweze kwa kabiri uyu mwaka.

Kongera gufungura umupaka byafashwe nk’ikimenyetso n’intambwe nshya yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, no kongera kugira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa byiganjemo iby’ubuhinzi,ibiribwa byo mu nganda n’amabuye y’agairo.

Icyakora amezi atatu arihiritse inzozi zo kongera kubona ubuhahirane busesuye bw’abaturanyi zidakabijwe neza, kuko hakiri imbogamizi mu kwambutsa ibicuruzwa byaba ibisora n’ibidasora, ibi bikiyongera ku biciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka umunsi ku wundi.

Ikindi ngo kugeza ubu ,ibicuruzwa byo munganda byari bisanzwe bigurishwa I Kigali birimo amavuta,isabune amafu n’ibindi ntibirahabwa ikaze nkuko byahoze mbere.

Minisitiri wungirije w’ubucuruzi muri Uganda Harriet Ntabaazi yabwiye The EastAfrican ko ibiganiro bigamije gukuraho inzitizi hagati y’ibihugu byombi bigeze kure, gusa yirinda gutangaza igihe nyirizina bizaba byagiye mu buryo byeruye .

Daniel Birungi ukuriye ihuriro ry’abanyenganda muri Uganda we yatangaje ko bamaze kuvugana na bagenzi babo bo mu Rwanda kuburyo biteguye guhererekanya ibicuruzwa, kandi ibi babikoze kuva bumva ko umupaka wa funguwe, gusa nanubu nta kiragenda.

Nyuama yo kuva mu mbogamizi zakuruwe na Covid 19,abanyenganda bo muri Uganda bari basanzwe bafite isoko mu Rwanda, nanubu baracyakora ku kigero cyo hasi kuko iri soko risa naho ritarafungura kugeza ubu.

Ubucuruzi bwambukiranya umupaka w’u Rwanda na Uganda bwaraguye bugera kuri miriyoni 2z’amadorari, buvuye kuri miriyoni 200 z’amadorari bwariho mbere y’uko umupaka ufungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa