skol
fortebet

Agashya,Elon Musk yamuritse umushinga w’imodoka zitagira ‘volant’ na ‘pédales’

Yanditswe: Friday 11, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwe Elon Musk yamuritse umushinga wo gutangira gukora imodoka z’imiryango ibiri zitwara kandi zitagira ‘volant’ na ‘pédales’ ahubwo imikorere yazo izaba ishingiye 100% kuri za camera n’ikoranabuhanga rya ‘AI’ gusa.

Sponsored Ad

Musk yavuze ko gukora izi modoka yise ‘Cybercab’ bizatangira mu 2026 zikazajya hanze zifite agaciro kari munsi ya 30.000$.

Imiryango ibiri y’iyi modoka izajya ifunguka ijya hejuru. Ntizajya ikenera imigozi ya ‘chargeur’ mu kwinjiza umuriro kuko izajya ikoresha uburyo bwa ‘wireless’. Iri koranabuhanga rimenyerewe cyane kuri za telefoni.

Musk yavuze ko uyu mushinga uri mu murongo mugari wa Tesla wo guhinduka ikigo cy’ikoranabuhanga rya ‘AI’ na ‘Robotics’ aho kuba ikigo gikora imodoka.

Tesla ifite na gahunda yo gukora imodoka nini zikora mu buryo nk’ubwa ‘Cybercab’ zizajya zifashishwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Si urugendo Tesla irimo yonyine kuko ibigo nka Waymo ya Alphabet cyangwa Cruise ya General Motors nabyo bikataje muri uyu munshinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa