skol
fortebet

Akayabo Elon Musk yakoresheje mu bikorwa byo kwiyamamaza Trump kamenyekanye

Yanditswe: Sunday 02, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo y’Amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umunyemari Elon Musk, yatanze inkunga ya miliyoni 288$ mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Donald Trump.

Sponsored Ad

Aya makuru yashyizwe hanze na Washington Post, aho yanditse ko iyi nkunga Elon Musk yahaye Trump ishimangira uruhare azagira mu miyoborere ye.

Bivugwa ko Elon Musk yatanze aya mafaranga hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza 2024. Arimo agera kuri miliyoni 11.2$ uyu mugabo yatanze ku wa 31 Ukuboza 2024.

Nubwo Elon Musk yatanze aka kayabo, amakuru yizewe agaragaza ko nta ngaruka bizagira ku mutungo we, kuko ahubwo watangiye gutumbagira.

Kuva Trump yatsinda umutungo wa Elon Musk wiyongereyeho miliyari 200$, biturutse ahanini ku migabane y’uruganda rwe, Tesla yazamutseho 70%. Kugeza ubu umutungo w’uyu mugabo ubarirwa agaciro ka miliyari 442$.

Elon Musk ni umwe mu bantu bamamaje cyane Donald Trump kugeza asubiye ku butegetsi.

Nyuma yo gutsinda kwa Trump, Elon yahawe kuyobora Urwego rushya rugamije gufasha Leta kugabanya amafaranga ikoresha, ruzwi nka DOGE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa