skol
fortebet

Amabuye ashushanya inzara mu Buraya yatangiye kugaragara,kuki bibaye ubu?

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwoko bw’amabuye asanzwe atazirwa igisa n’insiga mugani ngo ’Numbona, urire’: "Amabuye y’inzara" ari kugaragazwa n’amapfa mu Burayi.

Sponsored Ad

Ubwoko bw’amabuye asanzwe atazirwa igisa n’insiga mugani ngo ’Numbona, urire’: "Amabuye y’inzara" ari kugaragazwa n’amapfa mu Burayi.

Imvura nkeya n’ubushyuhe bukomeje gutinda biri gutera amapfa yibasiye ibihugu byinshi Iburayi.

Uku bimeze birimo kugabanya ingano y’amazi mu migezi imwe n’imwe maze bigahishura imiburo y’abantu babayeho cyera ku bihe by’akanda(inzara cyangwa amapfa akabije)

Aya mabuye yiswe "amabuye y’inzara" ni ibitare biri ku nkombe z’imigezi, aboneka gusa iyo amazi yagabanutse ku buryo bukomeye.

Kuri yo handitsweho ubutumwa bwasizwe n’abantu bo mu bihe bya cyera bavuga ku biza biterwa n’ibura ry’imvura, bikibutsa ibihe bibi baciyemo mu bihe by’amapfa.

Ubwo butumwa bumaze imyaka amagana, nk’uko byerekanwa n’umuntu ukoresha Twitter @Batallitass mu butumwa bw’uruhererekane yanditse tariki 8 Kanama(8) bwakwiriye henshi.

Ubutumwa buruta izindi muri ziriya nyandiko zo kumabuye ni ubwabonywe ku nkombe z’uruzi Elbe bwo mu 1616 bwanditse mu Kidage.

Bugira buti: "Numbona, urire".

Kugeza ubu Iri ni "ibuye ry’inzara" ryamamaye by’umwihariko kuko rifite amatariki y’amapfa akabije aryanditseho.

BBC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa