skol
fortebet

America : Gusangira n’umushoramari ukomeye byishyurwa akayabo

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

I San Francisco hatangiye ipiganwa ngarukamwaka ryo gusangira n’umuherwe, Warren Buffett.

Sponsored Ad

I San Francisco hatangiye ipiganwa ngarukamwaka ryo gusangira n’umuherwe, Warren Buffett.

N’irushanwa ryahereye ku bihumbi 25$ riza gasozwa kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ryegukanwe n’umuntu wemeye kwishyura akayabo kangana na 19 000 100$ nk’uko byatangajwe na eBay.

CNN yanditse ko iki gikorwa cyo gupiganira gusangira n’umushoramari Warren Buffett, cyateguwe na eBay ku bufatanye Glide Foundation, umuryango udaharanira inyungu ugamije kurwanya inzara, ubukene no kwita ku batagira aho baba.

Mu myaka ibiri itambutse iki gikorwa nticyabashije kuba bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi ku buryo ibikorwa nk’ibyo bihuriza abantu hamwe bitashoboraga kubaho.

Byatangajwe ko uwatsinze kuri iyi nshuro ari we wa nyuma ugize ayo mahirwe bitewe n’uko biteganyijwe ko iki gikorwa cyo gupiganira gusangira na Warren kizahita gihagarara.

Iki gikorwa cyari cyaratangijwe na Susie Buffett, uwari umugore wa Warren mbere y’uko atabaruka mu 2004.
Warren Edward Buffett ni umwe mu bantu batunze amafaranga menshi Isi ifite dore ko umutungo we ubarirwa muri miliyari 93,4$. Ni umuyobozi wa Berkshire Hathaway, ikigo cy’ishoramari mu bintu bitandukanye birimo ubwishingizi, ingendo zifashisha gari ya moshi, inganda ndetse n’ingufu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa