Amerika yahagaritse ibyo kuzamura umusoro ku bicuruzwa biva muri Colombia
Yanditswe: Monday 27, Jan 2025

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse umusoro wa 25% ku bicuruzwa byose bituruka muri Colombia, nyuma y’uko icyo gihugu cyemeye kwakira abimukira boherejwe n’indege za gisirikare bavuye muri Amerika.
Colombia yari yanze kwakira aba bimukira inshuro ebyiri zose, ivuga ko itakwemera kubakira mu ndege za gisirikare nk’abanyabyaha, ahubwo igashaka kubakira mu ndege z’abasivile.
Icyakora ibi byarakaje Perezida Donald Trump wa Amerika, ahita ategeka ko ibicuruzwa byose biturutse muri Colombia byinjira muri Amerika, bishyiriweho umusoro wa 25%.
Impande zombi zakomeje ibiganiro, biza kurangira Colombia yemeye icyemezo cya Amerika ndetse ivuga ko yiteguye kwakira izi ndege nta mananiza, biza gutuma na Amerika ihagarika icyemezo cyo gushyiraho uwo musoro.
Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byavuze ko iyi ari intsinzi ku ngamba za Trump zo gukura abimukira muri Amerika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *