skol
fortebet

Ba baturage bo muri Afurika y’Epfo bacukuraga amabuye bazi ko ari Diyama babwiwe ko atari yo

Yanditswe: Monday 21, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Leta muri Africa y’Epfo yatangaje ko amabuye yahururiwe na rubanda mu minsi ishize ahitwa KwaHlathi atari diyama ahubwo ari ayitwa quartz.
Umushumba wo mu ntara ya KwaZulu-Natal niwe wavuze ko yavumbuye amabuye y’agaciro. Byatumye ibihumbi by’abantu muri ako gace ka KwaHlathi bahururana amapiki n’ibindi bicukura bajya guhiga iyo mari bavugaga ko ari diyama.
Ariko nyuma yo gukora isuzuma, abategetsi bavuze ko ayo mabuye ari ayitwa ’quartz’, afite agaciro ko hasi cyane.
Nyuma y’amabuye yitwa (...)

Nyuma y’amabuye yitwa ’feldspar’, ’quartz’ niyo mabuye y’agaciro aboneka cyane mu butaka bw’isi.

Itangazo rya leta muri ako gace rivuga ko "ibipimo byakozwe byarekana ko ayo mabuye yabonetse muri ako gace atari diyama".

Muri aka gace kari mu dukennye cyane muri Africa y’Epfo abantu benshi cyane bari bagiye kuyacukura.

Africa y’Epfo - isanzwe ikomerewe n’ubusumbane mu bukungu - yagize kwiyongera cyane k’ubushomeri muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Africa y’Epfo kandi niyo yagize abantu benshi - miliyoni 1,8, banduye Covid na hafi 60,000 yishe, benshi kurusha ahandi muri Africa, nk’uko imibare ya kaminuza ya Johns Hopkins ibyerekana.

Kwirukira diyama byerekanye uburyo abantu babayeho

Uko kuvumbura ibyo bari bacyetse ko ari diyama muri KwaHlathi byerekanye uko abantu babaye kandi bakora ibishoboka byose ngo bave mu bukene.

Ubushakashatsi bwakorewe aho hantu bwerekanye ko aho ayo mabuye yabonetse ari ahari ubutaka bwa karoo dolerite, ahantu ubusanzwe hataboneka diyama.

Abahanga barakomeza ubushakashatsi bwisumbuyeho bareba niba hari andi mabuye y’agaciro yaboneka aho yaha akazi akanahindura ubuzima bw’abahatuye.

Leta yasabye abantu baho guhagarika gucukura kuko bari kubikora mu buryo butemewe kandi bufite ingaruka ku bidukikije.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa