skol
fortebet

Burundi: Abarobyi bari mu rujijo ku cyemezo kibabuza kuroba guhera uyu munsi

Yanditswe: Monday 15, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Burundi kuri uyu wa 15 Gicurasi 2023 niho hagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’ibihugu bine bihuriye ku kiyaga cya Tanganyika.

Sponsored Ad

Biteganijwe ko abo barobyi bagomba kumara amezi atatu nta murobyi usubiye kuroba muri icyo kiyaga, muri gahunda yo kugirango amafi yiyongere.

Mu bihugu bine bihuriye kuri icyo kiyaga, n’ukuvuga Uburundi, Tanzania, Republika ya demokarasi ya Congo na Zambia, hari amakuru avuga ko Tanzania na Congo bititeguye kugishyira mu bikorwa.

Bamwe mu barobyi bo mu Burundi baganiriye n’itangazamakuru mpuzamahanga baribwiye ko babwiwe guhagarika ubwo burobyi bwangu. Ariko impungenge nizose.

Bavuga ko bizabagora gutunga imiryango yabo mu mezi atatu asabwa, cyane ko ubu burobyi aribwo bwari bubatunze bo n’imiryango yabo.

Igihugu cy’uburundi kizwiho kugemurira ibihugu bituranyi n’u Rwanda rurimo indagara ni mikeke bikunzwe n’abenshi ndetse bifatwa nk’ibikorwamo isosi by’ibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa