Burundi bwafatiye umwanzuro ibura ry’amafi n’indagara mu karere ka EAC
Yanditswe: Friday 24, Feb 2023

Mu Burundi, Ubuyobozi bw’uburobyi muri icyo gihugu bwatangaje ko bugiye guhagarika mu gihe cy’amezi atatu uburobyi bwakorerwaga mu kiyaga cya Tanganyika
Mu Burundi, Ubuyobozi bw’uburobyi muri icyo gihugu bwatangaje ko bugiye guhagarika mu gihe cy’amezi atatu uburobyi bwakorerwaga mu kiyaga cya Tanganyika
Uru rwego rwasobanuye ko ari ku mpamvu z’uko umusaruro w’amafi n’indagara watangiye kuba iyanga mu karere, ari nako ibiciro kuri ibyo bikomoka mu mazi bikomeza gutumbagira.
Gufata icyo kemezo ngo bizasubiza mu buryo umusaruro wavaga mu kiyaga cya Tanganyika , binoroshye ibiciro ku isoko by’ibikomoka muri ayo mazi byari bitangiye kuzamuka kuko bidahagije.
Ni icyemezo bizeye ko kizatanga umusaruro ufatika, kuko usibye igihugu cy’Uburundi cyafashe uyu mwanzuro, kiwuhuriyeho n’ibihugu nka Repubilika ya Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya na Zambiya byose bikora kuri icyo kiyaga.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Tanganyika mu Burundi Sylvain Toussanga yatangaje ko guhagarika kuroba bizatangira kubahirizwa kuya 15 Gicurasi kugeza kuya 15 z’ukwezi kwa munani uyu mwaka w’2023.
VOA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *