skol
Kigali
Fortebet

Donald Trump yaba yagurishije Hoteli ye y’amateka akayabo k’amadolari

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 November 2021

Biravugwa ko Trump Organization yageze ku bwumvikane bwo kugurisha imwe muri hoteli zayo zikomeye kuri miliyoni $375 (arenga miliyari 375Frw)

Muri uko kugurwa, Turmp International Hotel izahita ifata izina rya Waldorf Astoria maze icungwe na Hilton group, nk’uko amakuru abivuga.

Mu kwezi gushize, iperereza ry’inteko ya Amerika ryasanze iyi hoteli yarahombye arenga miliyoni $70 mu gihe Trump yari perezida.

Mu kwezi kwa Nzeri (kwa cyenda) 2016 nibwo Trump Organisation yafunguye iyi nzu nk’ubucuruzi bwa hoteli kuri rubanda rwose.

Ariko kuva mu 2019 iyi hoteli y’ibyumba 263 yahise ishyirwa kw’isoko.

Iyi nzu imaze imyaka 120 yubatswe iri ku ntera igera kuri 1Km uvuye kuri White House i Washington.

Mu 2012 nibwo Trump Organisation yabonye icyangombwa cyo kuvugurura iyi nyubako yahoze ari ibiro by’Iposita.

Nyuma y’imyaka ine nibwo yafunguwe nka hotel, hari hashize ibyumweru Trump yemejwe n’ishyaka ry’Abarepubulikani ngo arihagararire mu matora ya perezida.

Mu gihe Trump yari ku butegetsi, iyi hotel yagendwaga cyane n’abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani baje muri uwo mujyi.

Ariko kandi yavuzweho inkuru zitandukanye.

Mu 2018 abakuru b’amadini basabye ko yamburwa uburenganzira bwayo bwo kugurisha inzoga za liguor, bavuga ko nyirayo "atari umuntu w’ingeso nziza".

Vuba aha, iperereza ry’inteko ishingamategeko ryasanze Donald Trump "yarakabirije cyane" inyungu y’iyi hoteli ubwo yavugaga ko yinjije miliyoni $150 ku butegetsi bwe.

Iryo perereza rivuga ahubwo ko mu gihe yari ku butegetsi iyi hoteli yahombye miliyoni $70.

Komite yakoze iperereza ivuga ko inyandiko zigaragaza ko iyi hoteli, mu buryo budasobanutse, yishyuwe miliyoni $3.7 zavuye muri leta z’ibindi bihugu - amadorari yakwishyura amajoro 7,400 habariwe ku biciro bisanzwe by’iyi hoteli.

Trump yamaganye iyo raporo avuga ko "iyobya", ndetse ko hari ikibi yaba yarakoze.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubushakashatsi bwa OCHA bwagaragaje ko abasaga miriyoni 2,1 batabona icyo...

Abaturage b’abakongomani babarirwa muri miriyoni 2,1 mu burasirazuba bwa DR...
12 July 2022 0

Abahinzi bo mu burengerazuba bwa Kenya berekanye uburyo Afurika ishobora...

Byibura ,abanya Kenya bakabakaba miriyoni 4 bahura n’inzara iterwa n’uruzuba...
8 July 2022 0

Ubudage bugiye gusubiza Cameroun ishusho bwatwaye mu gihe cy’ubukoloni

Ubudage bwemeye gusubiza ishusho ibumbatiye amateka bwibye Cameroun mu...
29 June 2022 0

Zimbabwe: Barasaba Leta kujya ibahemba mu Madolari ya Amerika

Amahuriro y’Abarimu n’abakoze bakora mu buvuzi bifatanije basaba Leta yabo...
23 June 2022 0

America : Gusangira n’umushoramari ukomeye byishyurwa akayabo

I San Francisco hatangiye ipiganwa ngarukamwaka ryo gusangira n’umuherwe,...
21 June 2022 0

Urubyiruko muri Afurika runyotewe no gutura ku yindi migabane...

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko urubyiruko muri afurika ruhora...
13 June 2022 0