skol
fortebet

Facebook yahinduye izina yitwa "Meta" kubera impamvu ikomeye

Yanditswe: Friday 29, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Facebook yahinduye izina ryayo yitwa Meta mu rwego rwo kongera kubaka ishusho y’iyi kompanyi.
Iyo kompanyi yavuze ko bizafasha guhuriza hamwe neza kurushaho mu byo yakoraga ikava gusa ku kuba urubuga nkoranyambaga ahubwo ikajya mu bya Virtual Reality (VR), [gukoresha ubuhanga bwa mudasobwa ugakora ibisa n’aho ari ukuri k’uko ibintu bigenda mu buzima].
Izo mpinduka ntacyo zihindura ku mashami yayo rimwe ukwaryo nka Facebook, Instagram na Whatsapp, hahindutse gusa izina rya kompanyi (...)

Sponsored Ad

Facebook yahinduye izina ryayo yitwa Meta mu rwego rwo kongera kubaka ishusho y’iyi kompanyi.

Iyo kompanyi yavuze ko bizafasha guhuriza hamwe neza kurushaho mu byo yakoraga ikava gusa ku kuba urubuga nkoranyambaga ahubwo ikajya mu bya Virtual Reality (VR), [gukoresha ubuhanga bwa mudasobwa ugakora ibisa n’aho ari ukuri k’uko ibintu bigenda mu buzima].

Izo mpinduka ntacyo zihindura ku mashami yayo rimwe ukwaryo nka Facebook, Instagram na Whatsapp, hahindutse gusa izina rya kompanyi iyakoresha.

Uyu mwanzuro ufashwe bitewe n’uko hari hashize igihe hari amakuru atavuga neza Facebook, ashingiye ku mabanga y’iyo kompanyi yamenwe n’umwe mu bahoze ari abakozi bayo mu gushyira hanze zimwe mu nyandiko zayo zari zigenewe kuguma ari ibanga.

Nyiri Facebook, Mark Zuckerberg, yatangaje iryo zina rishya ku wa kane ubwo yashyiraga hanze imigambi yo kubaka ’’metaverse" - isi yo kuri internet aho abantu bashobora kujya mu mikino, bagakora akazi kandi bagatumanaho mu buryo bw’ubuhanga, nk’uko wamenga n’ukuri.

Yavuze ko uko bahoze bitwa "bitashoboraga gutanga ishusho yose y’ibyo basigaye bakora byose, ubaye ureba ahazaza", bityo hakaba hari hakenewe impinduka.

Yagize ati"Uko igihe kizahita, ntekereza ko tuzabonwa nka kompanyi ya metaverse kandi nshaka gushimangira ibyo dukora n’izina ryacu kubyo turimo kubaka muri iyo nzira".

"Ubu dushaka gukora nk’amashami abiri atandukanye, rimwe ry’ama apps yacu, irindi ku mbuga zacu z’ahazaza.

"Muri iki cyerekezo, harageze ko dufata izina rishya rya kompanyi yacu kugira ngo ibyo dukora byose bijyemo, ryerekana abo turi n’ibyo twifuza kubaka."

Iyo kompanyi yashyize hanze kandi ikimenyetso gishya ku cyicaro cyayo i Menlo Park muri California mu gusimbuza logo yayo y’igikumwe ya "Like" ikimenyetso cyo mu mibare gisobanura ibitagira iherezo (infinity) kiri mu ibara ry’ubururu.

Zuckerberg yavuze ko iryo zina rishya rivuga ko uko igihe kizahita ariko abayikoresha batazakenera gukoresha Facebook mu gukoresha ibindi bitangwa nayo.

Ijambo "meta" riva ku ijambo ry’ikigiriki risobanura "birenzeho" (au-delà ; beyond).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa