Formula 1: Toto Wolff yagurishije imigabane ye muri Mercedes kuri miliyoni 301$
Yanditswe: Friday 21, Nov 2025
Umuyobozi wa Mercedes AMG Petronas F1 Team ikina mu masiganwa ya Formula One, Toto Wolff, yagurishije 15% by’imigabane ye muri iyi kipe kuri George Kurtz wamwishyuye miliyoni 301$.
Toto Wolff ni umwe mu bafatanyabikorwa batatu bari basangiye imigabane muri Mercedes, barimo uruganda rw’imoddoka rwa Mercedes-Benz ndetse n’ikigo cya INEOS gikora ibijyanye n’ubunyabutabire.
Iyi kipe igeze ku gaciro ka miliyari 6$ yiyongereyemo undi mufatanyabikorwa ari we Silver Arrows, ikigo gikora imodoka z’amasiganwa cy’umuherwe George Kurtz wahise ugira imigabane ya 5% muri iyi kipe.
Nubwo Wolff yagurishije imwe mu migabane ye, mike afite imwemerera gukomeza kuba Umuyobozi Mukuru wa Mercedes, mu gihe George Kurtz ahita aba umujyanama mu by’ikoranabuhanga mu ikipe.
Wolff w’imyaka 53 bivugwa ko ari ku iherezo rye muri iyi kipe, yageze muri Mercedes mu 2013 ubwo yaguragamo imigabane ya 33% kuri miliyoni 49$.
Mercedes ikinirwa na George Russell na Kimi Antonelli iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ya Formula 1 muri uyu mwaka, ikaba ikomeje imyiteguro y’isiganwa ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, rizabera Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
McLaren ni yo iyoboye urutonde ibifashijwemo n’abakinnyi bayo babiri ari bo Lando Norris wa mbere na Oscar Piastri, bagakurikirwa na Max Verstappen Red Bull uri ku mwanya wa gatatu.
Toto Wolff yagurishije 15% by’imigabane ye muri Mercedes
George Kurtz yaguze imigabane muri Mercedes abinyujije kuri Toto Wolff


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *