skol

Ideni rya Afurika ryageze kuri tiriyoni $1.8 – AU isaba ivugururwa ry’ubukungu ku rwego rw’Isi

Yanditswe: Wednesday 12, Nov 2025

featured-image

Umugabane wa Afurika uri mu bibazo bikomeye by’imyenda, aho raporo nshya yagaragaje ko ubwiyongere bw’amadeni bwageze kuri tiriyoni 1.8 z’amadolari ya Amerika, bingana hafi na bibiri bya gatatu (2/3) by’umusaruro mbumbe wose w’uyu mugabane (GDP).

Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko ubu bwiyongere bw’imyenda bushobora guhungabanya iterambere rirambye, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imibereho y’ubukungu bwa leta nyinshi z’Afurika mu gihe kirekire.

Mu nama ya G20–Africa High-Level Dialogue on Debt Sustainability, Cost of Capital and Financing Reforms yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahamoud Ali Youssouf, uhagarariwe na Komisineri ushinzwe Ubukungu, Ubucuruzi, Ubukerarugendo, Inganda n’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Francisca Tatchouop Belobe, yavuze ko mu 2024 gusa, Afurika yishyuye amadeni arenga miliyari $70, amafaranga agera ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ayashyirwa mu bikorwa by’iterambere ry’abantu.

Youssouf yagize ati: “Leta nyinshi muri Afurika zisigaye zishyira amafaranga menshi mu kwishyura imyenda kurusha ayo zishyira mu burezi, ubuvuzi n’iterambere ry’umuntu”. Yongeyeho ko hafi 57% by’abatuye Afurika batuye mu bihugu aho amafaranga akoreshwa mu kwishyura imyenda arenga ayo guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Ugereranyije n’imyaka yashize, amadeni ya za leta muri Afurika yiyongereye cyane, ava kuri miliyari $120 mu mwaka wa 1990 agera kuri tiriyoni $1.8 muri iki gihe, mu gihe ubukungu bw’uyu mugabane bwo bukomeje kugenda buhoro, hagati ya 3% na 4% ku mwaka.

Youssouf yaburiye ko igiciro cyo kwishyura imyenda gikomeje gutwara umutungo muke wakagombye gushorwa mu burezi, ubuvuzi, imihanda n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze. Yasabye G20 n’abatanga inguzanyo ku rwego mpuzamahanga kwitabira ikibazo cyiswe “amakosa y’ubusumbane akomeje mu mikorere y’ubukungu bw’Isi.”

Ati: “Ni uburyo bwubakiye ku isi itagihari, bucira urubanza ubushobozi bw’ibihugu hakoreshejwe ibipimo byita ku butunzi bw’abakize, bityo bigakomeza gusiga Afurika inyuma". Yavuze ko hakenewe “amasezerano mashya y’ubukungu” agaragaza uruhare rwa Afurika mu iterambere ry’Isi kandi akayifasha kubona amahirwe angana mu ishoramari n’inguzanyo.

Nk’uko tubicyesha Business Insider, uyu muyobozi yakomeje agira ati: ati: “Ikibazo si ukugenzura imyenda gusa, ahubwo ni ukongera gutekereza uburyo bwose bw’imari n’ubukungu kugira ngo haboneke uburinganire."

Kuri ubu, G20 iyobowe na Afurika y’Epfo yatangiye gufasha Afurika kugira ijwi rikomeye mu byemezo by’ubukungu ku isi. Youssouf yavuze ko ishyirwaho rya “Africa Expert Panel” rihindura imyumvire: riva mu biganiro gusa rigana mu gufatanya mu bikorwa bifatika.

Afrika Yunze Ubumwe ivuga ko iyi nama yo ku rwego rwo hejuru ari amahirwe y’akarusho yo kwibaza ku byo abantu bamaze igihe bemera bitavugururwa, no gushaka ibisubizo nyabyo byatuma imari n’ubukungu bw’isi biba urubuga rw’uburinganire.

Mu gusoza, Youssouf yagize ati: “Afurika ntikwiye gukomeza gufatwa nk’uwafashe umwenda w’amategeko y’ahahise, ahubwo ikwiye guhabwa umwanya nk’umufatanyabikorwa mu ishingwa ry’uburyo bushya bw’ubukungu bw’isi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa