skol

Igihombo gikabije gishyira Nike ku ntera yo kuva mu Bushinwa

Yanditswe: Monday 30, Mar 2026

featured-image

Amashami y’uruganda rwa Nike mu Bushinwa ashobora gufunga imiryango nyuma y’ibihombo byaturutse ku baguzi bake n’ihangana rikomeye ry’izindi nganda zikora imyambaro.

Nike ni rumwe mu nganda zikomeye mu gukora imyenda, inkweto n’ibijyana na byo nk’ibikapu n’ibindi.

Uru ruganda rukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu ruri mu bihe bitarworoheye aho abaguzi b’ibicuruzwa byarwo mu Bushinwa bagerwa ku mashyi, ibishobora no gutuma rufunga imiryango.

Umuyobozi mukuru wa Nike, Elliot Hill yavuze ko isoko ry’u Bushinwa ryabagoye cyane.

Ati “Nike ubu imaze amezi 18 yikurikiranya iri mu bihombo ku isoko ry’u Bushinwa. Nyuma y’igihombo cya 17% mu mezi atatu ashize mu Ukuboza [...], dukeneye guhindura uburyo dukoresha.”

Ku isoko, Nike iri kuganzwa cyane n’izindi nganda zo mu Bushinwa nka Anta na Li Ning, bitewe n’uko izi nganda zishobora gukora no kugeza ku isoko vuba ibicuruzwa byazo.

Ikindi ni uko izi nganda zifite ibicuruzwa byiza kandi ku giciro gito.

Intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati nayo ikomeje kuba umutwaro ku nganda zitandukanye aho igiciro cy’ibikoresho cyazamutse bitewe n’ubwiyongere mu biciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa