skol
fortebet

Impamvu BNR yongereye zahabu mu bwizigame bw’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ifite gahunda yo kugura zahabu, ikaba ubundi buryo bwo kubika ubwizigame bw’u Rwanda ndetse no gukora ishoramari.

Sponsored Ad

Zahabu ni umutungo udapfa gutakaza agaciro, ari nayo mpamvu kuva mu myaka ya kera, yakomeje kwizerwa nk’uburyo bwiza bwo kubika umutungo ndetse no gukora ishoramari.

Kugura zahabu bishobora gukorwa mu buryo butandukanye, ariko ubuzwi cyane ni ukuyigura ku isoko mpuzamahanga.

BNR, kimwe n’izindi banki nkuru zo mu bihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, biri muri gahunda ndende yo gutangira kugura zahabu nk’umutungo wakwifashishwa mu bwizigame n’ishoramari, mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu ndetse n’impindagurika ziri kwigaragaza mu miyoborere y’Isi mu byiciro hafi ya byose.

Ku ruhande rwa BNR, irateganya kugera kuri iyi ntego binyuze mu nzira eshatu. Iya mbere ni ukugura zahabu mu Rwanda, cyane ko uruganda rwa Gasabo Gold Refinery rushobora kuyitunganya ku kigero gikwiriye cya 99,9%.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya umusaruro wa zahabu uri hagati ya toni 8-10 ku mwaka.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yabwiye Kigali Today ko BNR yatekereje kugura zahabu yatunganyirijwe mu Rwanda.

Ati "Ntabwo banki zose zigura zahabu ku masoko mpuzamahanga, hari ibihugu mu karere bicukura zahabu, bikayikura mu bayicukura imbere mu gihugu. Bamwe bashobora kuyitunganyiriza mu mahanga, kuko banki z’ibihugu zikenera kugira zahabu ifite icyemezo cy’ubuziranenge, kugira ngo ibarurwe mu cyiciro cy’ubwizigame."

Guverineri Soraya yasobanuye ko magingo aya, uruganda rutunganya zahabu mu Rwanda rutaragira ubushobozi bwo gutanga icyemezo kigaragaza ko zahabu rutunganya ifite ubuziranenge bwemewe ku rwego mpuzamahanga (certification), kandi iki cyemezo kikaba ari ingenzi cyane kugira ngo hemezwe ko zahabu yafatwa nk’ubwizigame.
Ati "Dutangiye gushora mu kugura zahabu, kandi twarebye ku buryo dushobora kubona zahabu iturutse mu batunganya zahabu bakorera Rwanda ariko abatunganya zahabu bo mu Rwanda ntabwo bafite icyemezo gikenewe, ku buryo yakwemeza ko zahabu ufite itunganyije ku bipimo bikwiriye, kandi ikaba ari zahabu ku kigero cya 99,9%."

Uyu muyobozi yashimangiye ko kugira ubushobozi bwo gucukura zahabu, igatunganyirizwa mu Rwanda ndetse ikaba ishobora no kuhabonera icyemezo cy’ubuziranenge, ari ikintu gikomeye ku gihugu.

Icyakora yashimangiye ko uburyo bwa kabiri BNR iteganyamo kubona zahabu harimo no kuyikura ku isoko mpuzamahanga.

Ati "Uburyo bwa kabiri ni ukugura zahabu ku isoko mpuzamahanga kuko icuruzwayo. Icyo ni ikintu Banki Nkuru y’u Rwanda yatekerejeho."

Guverineri Soraya yavuze ko bitumvikana uburyo ibihugu bya Afurika byakomeza kugura zahabu mu mahanga, kandi biyifite, avuga ko hakenewe "Kubaka ubushobozi ku rwego rw’Umugabane [wa Afurika], kuko Umugabane wa Afurika ufite zahabu nyinshi. Ntabwo byumvikana uburyo mu gihe kiri imbere, twakomeza kugura zahabu hanze ya Afurika kandi tuyifite."

Yongeyeho ko mu gihe BNR yagura zahabu, "Banki Nkuru y’u Rwanda ifite inshingano yo kugenzura ko inkomoko ya zahabu waguze izwi, kandi ikaba ifite icyemezo."

Hagati aho, igiciro cya zahabu gikomeje kuzamuka kubera uburyo iri kurushaho gukenerwa hirya no hino ku Isi. Ku mpuzandengo, igiciro cya zahabu cyazamutseho 11% mu myaka 20.

Guverineri Soraya yavuze ko igiciro kizakomeza kuzamuka, ari nayo mpamvu gukoramo ishoramari ari ikintu cyiza.

Ati "Ni umutungo [wa zahabu] tubona ko uzakomeza kuzamura mu giciro kuko uburyo ukenewe nabyo biri kuzamuka. Ibi bivuze ko wagira inyungu igihe ugurishije zahabu wizigamiye, kandi inyungu irenga 10%. Rero ni ishoramari ryiza."

Yongeyeho ko igituma zahabu ikenerwa cyane ari ukubera impinduka zabayeho mu miterere y’ubucuruzi n’ubukungu ku rwego rw’Isi.

Ati "Icyahindutse ku Isi ni ubukana bw’ibibazo biri kubaho [intambara, ibiza n’ibindi] n’uburyo byagize ingaruka ku bihugu mu gihe kimwe. Ibihugu biri gushaka uburyo bwatuma bigira ishoramari mu nzego zitandukanye."

Kubera izi mpinduka, banki nkuru z’ibihugu ziri gushyira imbaraga mu kongera imitungo n’ubwoko bw’imitungo bibitse.

Ati "Niyo mpamvu uri kubona na banki nkuru z’ibihugu zireba ku mitungo yabyo, bakibaza niba ibyo bafite bihagije, byaba bidahagije bagashaka uburyo bwo kubyongera."

"Ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere bifite ubwizigame buto, ntabwo byashobokaga gutekereza uburyo bwo kwagura aha amafaranga. Ubusanzwe ashorwa mu kugura impapuro mpeshamwenda za Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se akabitswa. Ariko iyo ufite ubwizigame bw’amadevize bunini, uburyo utekereza [bwo kuyakoresha] biroroha."

Hafi 80% y’ubwizigame bw’u Rwanda bugenzurirwa mu Rwanda, mu gihe mu myaka 15 ishize, hafi 100% bwagenzurirwaga hanze y’u Rwanda. Ibi bitanga amahirwe yo kwihutisha ibyemezo bifatwa.

Ku bijyanye n’ubucuruzi bwa crypto currency, Guverineri Soraya yavuze ko hari gutegurwa itegeko rizagena imikorere yayo mu Rwanda, ariko avuga ko mu gihe iryo tegeko rigikorwaho, Abanyarwanda bakwiriye kwirinda crypto currency.

Ati "Ntidushyigikiye ishoramari mu bijyanye na crypto currency cyane cyane ku bacuruzi bato kugeza igihe hazashyirwaho uburyo bwo kurigenzura kugira ngo tuzabe twizeye ko abantu bifuza gushora muri crypto currency bafite ubumenyi kandi bazi icyo ari cyo, hakajyaho n’uburyo bwo kurinda umutungo kugira ngo twirinde abashaka gukora ibidakwiriye birimo ubutekamutwe."

Iri tegeko rizagena ibijyanye na crypto currency birimo uwemerewe gukora ishoramari, kubera niba mu Rwanda habera ivunjisha, kurinda abashoramari, kurwanya ubutekamitwe n’ibindi byinshi, bizatuma ubwo bucuruzi burushaho kwizerwa n’Abanyarwanda, bakabushoramo basobanukiwe ibyo barimo neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa