
Indege nshya iri muri ebyiri Repubulika ya Demokarasi ya Congo iheruka gutira mu rwego rwo kuzahura sosiyete yayo ya Congo Airways ikora ubwikorezi bwo mu kirere, yagonze.
Ku wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo ni bwo RDC yari yakiriye iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800; mbere y’indi nka yo yakiriye ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Ni indege iki gihugu cyaherukaga gutizwa na sosiyete y’indege ya Air France yo mu Bufaransa.
Amakuru avuga ko iriya ndege yakoze impanuka mu ijoro ryacyeye, ubwo yagonganaga n’indi nini yo mu bwoko bwa A320-200 ya sosiyete ya Compagnie Africaine d’Aviation (CAA).
Ni impanuka yabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili i Kinshasa.
Amakuru aturuka muri RDC aravuga ko iyi ndege yangiritse ibaba ry’ibumoso, bityo ikaba igomba kubanza kongera gusanwa mbere y’uko isubira mu kazi.
Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo ni bwo Congo Airways yongeye gusubukura ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, nyuma y’igihe byarahagaze bitewe n’uko iyi sosiyete yari isigaranye indege imwe rukumbi.
Kuri ubu Congo Airways yarimo ikorera ingendo mu byerekezo bitanu by’imbere muri RDC, birimo imujyi ya Lubumbashi, Kindu, Kananga, Kisangani na Mbandaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *