Kenya: Ishuri rya Katoloni ryabaye irya 10 ryibasiwe n’inkongi muri uku kwezi
Yanditswe: Sunday 15, Sep 2024

Inkongi y’umuriro mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru yadutse mu Ishuri rya Katoloni Mixed Day and Boarding Secondary School mu Ntara ya Machakos mu gihe bigaragara ko inkongi zikomeje kwibasira ibigo by’amashuri mu gihugu cya Kenya.
Bivugwa ko iyi nkongi yadutse nyuma y’iminota mike saa tatu z’ijoro zigeze. Ishuri riherereye mu Mujyi wa Machakos .
Brigade ishinzwe kuzimya umuriro ya Machakos yifatanije n’abakozi ba Croix-Rouge ya Kenya mu bikorwa byo gutabara.
Amakuru agera ku kinyamakuru The Star, avuga ko abanyeshuri babiri binjiye mu bitaro bya Machakos Urwego rwa 5 nyuma yo guhumeka umwotsi muri iyi nkongi.
Polisi yavuze ko inkongi z’umuriro zikomeje kwaduka mu mashuri yo hirya no hino ndetse n’iperereza rikomeje.
Mu cyumweru gishize havuzwe ibibazo birenga 20 by’umuriro mu buryo buteye impungenge mu gihugu. Polisi yavuze ko imitungo hataramenyekana agaciro kayo yangiritse mu byabaye kugeza ubu byatangajwe.
Hagati y’itariki ya 1 Nzeri na 9 Nzeri, amashuri icyenda yasenywe n’inkongi y’umuriro. Harimo academy imwe n’amashuri yisumbuye umunani.
Imwe muri izi nkongi irimo gukorwaho iperereza, yahitanye abanyeshuri 21 abandi 20 barakomereka mu ishuri rya Hillside Endarasha Academy muri Nyeri ku itariki ya 5 Nzeri.
Polisi ivuga ko inkongi z’umuriro zikomeje kandi zimwe muri zo bishobora kuba zitezwa ku bwende. Inkongi y’umuriro iheruka yagaragaye muri Isiolo aho dortoir y’abahungu yahiye igakongoka ahagana saa 8h20 zijoro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *