skol
fortebet

Kinshasa: Umuganda “Salongo” wagizwe itegeko buri wa Gatandatu

Yanditswe: Friday 14, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, itariki ya 12 Werurwe, minisiteri y’ibidukikije,gusukura no gutaka Umujyi wa Kinshasa yemeje ko ibikorwa by’umuganda bizwi ku izina rya “Salongo”, byabaye itegeko buri wa Gatandatu guhera saa mbiri za mu gitondo kugeza saa 11h00 mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Iki cyemezo kigamije gusukura umujyi no gukuraho toni z’imyanda zangiza ibidukikije, kizatangira gukurikizwa ku wa Gatandatu utaha, itariki ya 22 Werurwe 2025 nk’uko tubikesha 7sur7.cd.

Minisiteri irashaka uruhare rw’abashinzwe ubukungu, amatorero n’inzego za Leta kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki gikorwa, bivugwa ko kiri mu cyerekezo cya Guverineri Daniel Bumba, cyagaragaye muri gahunda ye yise “Kinshasa Ezo bonga”.

Ibi bikorwa bije bikurikira ibyatangijwe na AFC/M23 mu bice yagiye ifata birimo imijyi y’ingenzi nka Goma na Bukavu, ubu ikaba ari imijyi ifite isuku utamenya ko iherutse guca mu ntambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa