skol
fortebet

Kuri Mars habonetse ikimenyetso cyatumye hakekwa ko higeze ubuzima

Yanditswe: Wednesday 27, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abashakashatsi mu by’isanzure batunguwe cyane n’amakuru yagaragajwe n’icyogajuru cy’Abanyamerika cyiswe Perseverance, yerekana ahantu h’icyatsi ku bitare byo ku Mubumbe wa Mars.

Sponsored Ad

Ni ibintu byatumye hakekwa ko kuri uwo mubumbe haba harigeze amazi, ibyatanga icyizere gikomeye mu mushinga wo kuba hazatuzwa abantu mu myaka iri imbere.

Perseverance imaze imyaka igera kuri ine ikora ubushakashatsi kuri Mars. Muri icyo gihe, icyo cyogajuru cyibanze ku gucukumbura ibyabereye kuri uwo mubumbe utukura mu myaka ya kera, gufata impagararizi (samples), ndetse no kugenzura niba harigeze haba ibinyabuzima.

Mu ifoto icyo cyogajuru giheruka gufatira ahitwa "Serpentine Rapids" mu masaha y’ijoro, cyerekanye ahantu ku rutare hafite amabara arimo umweru, umukara ndetse n’icyatsi.

Nubwo hataramenyekana neza ibinyabutabire bigize urwo rutare, abashakashatsi bishimiye cyane ibyagaragajwe n’icyo cyogajuru, ndetse bategerezanyije amatsiko menshi amakuru kizazana mu bihe biri imbere.

Ikinyamakuru Space cyanditse ko iyo foto yafashwe ku wa 19 Kanama 2024, ku munsi wa 1, 243 w’uwo mushinga watangiye mu 2020.

Iryo bara ry’icyatsi ryagaragaye mu ifoto yafashwe n’icyogajuru risanzwe rigaragara no ku bitare byo ku Isi, kandi bizwi ko riterwa n’amazi aba yahanyuze mbere y’uko ibyo bitare bikomera.

Abashakashatsi bagaragaza ko ‘microbes’ zigira uruhare mu kuba ibyo byabaho ku bitare byo ku Isi, nubwo na none bishobora kubaho zitabigizemo uruhare.

Magingo aya icyaba cyaratumye iryo bara ry’icyatsi ribaho ku bitare bya Mars ntikiramenyekana. Byitezwe ko uko icyo cyogajuru kizarushaho kugaragaza amakuru yisumbuye, abashakasatsi bashobora kuzamenya imvo n’imvano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa