Menya icyashoboje u Bushinwa kugabanya abarenga miliyoni 1,3 mu mwaka umwe
Yanditswe: Saturday 18, Jan 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Bushinwa, NBS, cyatangaje ko abaturage b’igihugu bagabanyutseho miliyoni 1,39 mu mezi 12 ashize, umubare rusange w’abagituye ugera kuri miliyari 1,4.
Raporo ya NBS yo muri Mutarama 2025 igaragaza ko abapfa mu Bushinwa buri mwaka bakomeje kuba benshi ugereranyije n’abana bavuka ku mwaka.
Abashinwa batangiye kugabanyuka kuva mu 1980, ariko mu 2022 ni bwo bwa mbere umubare w’impfu wagiye hejuru y’uw’abavuka. Ibi byaherukaga kubaho mu 1962 ubwo iki gihugu cyaterwaga n’amapfa n’inzara yaje guhitana abagera kuri miliyoni 20.
U Bushinwa buvuga ko bukomeza gukora ibishoboka ngo buhangane n’iki kibazo ariko hagakomeza kugaragara inzitizi.
Leta y’u Bushinwa yakoresheje amayeri menshi mu kongera abana bavuka, harimo gukuraho gahunda yo kubyara umwana umwe, gushishikariza abakobwa gushyingirwa, kwima gatanya abazishaka mu gihe badafite impamvu yumvikana no gufasha ababyaye ku byo umwana akenera mu kumurera.
Byatumye abashyingirwa mu Bushinwa biyongeraho 12,4% mu 2023, ndetse mu mezi atandatu ya mbere ya 2024 umubare w’abana bavuka uriyongera mu bice bimwe by’igihugu.
Kuri ubu imiryango yemerewe kubyara abana batatu ariko kubera ikiguzi cy’ubuzima gihenze mu bice by’imijyi, umuvuduko muke w’izamuka ry’ubukungu n’ubushomeri bwugarije urubyiruko byose bituma abaki bato badashishikarira ibyo gushaka.
Ubukungu bw’ u Bushinwa bwazamutseho 5% muri 2024, bihura n’intego Guverinoma yari yihaye, ariko umusaruro mbumbe w’Igihugu biteganyijwe ko ushobora kuzagabanyuka mu myaka iri imbere.
Mu gukomeza guhangana n’ibi bibazo u Bushinwa bwashyizeho amategeko mashya agenga ibiruhuko by’izabukuru, aho ku Bagabo byavuye ku myaka 60 igera kuri 63, na ho ku bagore ni ukuva kuri 55 kugera kuri 58, aha ni ku bakozi bakora mu mirimo ijyanye n’ibya tekinike ndetse n’indi idasaba gukoresha ingufu, na ho ku abandi bakozi bazajya bajya mu kiruhuko bafit imyaka 55.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *