skol

NASA yasubitse kohereza ku Kwezi icyogajuru kinini cyane habura igihe gito

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Ikigo cy’ubushakashatsi mu isanzure cya leta ya Amerika, NASA, cyabaye gihagaritse igikorwa cyo kohereza icyogajuru kinini ku kwezi kizwi nka Space Launch System (SLS).

Ikigo cy’ubushakashatsi mu isanzure cya leta ya Amerika, NASA, cyabaye gihagaritse igikorwa cyo kohereza icyogajuru kinini ku kwezi kizwi nka Space Launch System (SLS).

Abashinzwe ubugenzuzi bananiwe kubona moteri (engine) ijya kuri iki kinyabiziga cy’uburebure bwa metero 100 cyahise gisubizwa ku bushyuhe busanzwe gikoreraho mu gihe cyari cyafashe umuriro habura amasaha ngo kigurutswe.

Na mbere, abahanga bari bafite impungenge ku kintu kimeze nk’umusate hejuru kuri iki cyogajuru ariko nyuma banzura ko ari ikibazo gito cyane.

SLS ni cyo cyogajuru kinini cyane NASA yigeze ikora. Kizifashishwa mu kohereza abantu ku kwezi.

Urwo rugendo, rwari muri gahunda ya NASA yiswe Artemis, rwari igerageza ry’ibanze ritarimo umuntu imbere.

Gusa izindi ngendo zigoye kurushaho zirateganyijwe ahazaza zizatuma abantu bagera ku kwezi bakaba bahamara ibyumweru.

Guhagarika iki gikorwa bishobora kuba byaciye intege amagana y’abantu bari bakoraniye hafi y’aho icyo cyogajuru kiruta ibindi mu myaka 50 ishize cyari kigiye guhagurukira ngo bihere ijisho.

Ariko umutegetsi muri NASA, Bill Nelson, nawe wahoze akora ingendo mu isanzure, yavuze ko uko kwigengesera kwari umwanzuro nyawo.

NASA ishobora kongera kugerageza kuwa gatanu, niba ikibazo cya moteri kizaba cyakemutse icyo gihe.

Gusa niba abagenzuzi bibaye ngombwa ko basubiza iki cyogajuru aho cyateranyirijwe guhindura moteri, bishobora gukerererwaho ibyumweru byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa