skol
fortebet

ONU yateguje isi akaga ko kubura amazi meza kubera kuyakoresha nabi

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Raporo y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yaburiye ko hari gututumba amakuba ku isi y’ubucye bw’amazi kandi ko "igihe icyo ari cyo cyose hashobora kubaho ibyago" by’ubucye bw’amazi butewe no kuyakoresha mu buryo burenze urugero no kubera imihindagurikire y’ikirere.

Sponsored Ad

Raporo y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yaburiye ko hari gututumba amakuba ku isi y’ubucye bw’amazi kandi ko "igihe icyo ari cyo cyose hashobora kubaho ibyago" by’ubucye bw’amazi butewe no kuyakoresha mu buryo burenze urugero no kubera imihindagurikire y’ikirere.

Iyi raporo ivuga ko isi "irimo kugenda buhumyi mu nzira iteje ibyago" yo "kuyakoresha bunyamaswa birengeje urugero n’iterambere rirenze urugero".

Iyi raporo yatangajwe ku wa kabiri, mbere yuko haba inama ya mbere ikomeye ya ONU yiga ku mazi ibayeho kuva mu mwaka wa 1977.

Intumwa zibarirwa mu bihumbi ziritabira iyi nama y’iminsi itatu i New York, itangira kuri uyu wa gatatu, umunsi mpuzamahanga wahariwe kurizikana ku mazi ku isi.

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres avuga ko amazi, "ishingiro ry’ubuzima", arimo gukamywa n’"ikoreshwa ryayo mu buryo butaramba, ihumanya ry’ikirere ndetse n’ubushyuhe bw’isi butagenzurwa".

Iyi raporo, yatangajwe n’ishami rya ONU ryita ku mazi (UN Water) hamwe n’ishami rya ONU ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), iburira ko "ubucye [bw’amazi] burimo guhinduka ikiza

Raporo yo mu gihe cya vuba cyane gishize ya ONU ku mihindagurikire y’ikirere, yatangajwe ku wa mbere n’itsinda ry’inzobere zo mu kigo IPCC (Intergovernmental Panel on Climate Change), irimo ko "hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye isi ubu bugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’ubucye bw’amazi nibura mu gice cy’umwaka".
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa