skol
fortebet

Perezida Macky Sall yasabye Ukraine gutegura ibisasu byatumye ingano zifungwa ntizizanwe muri Afurika

Yanditswe: Friday 10, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Senegal akaba unayoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika, Macky Sall kuri uyu wa kane yasabye Ukraine gutegura ibisasu bya mine yateze mu mazi akikije Umujyi wa Odessa kugira ngo ingano zafunzwe zishobore gusohoka.
Intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine hamwe n’ibihano byafashwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byahungabanyije ubucuruzi kw’isi, cyane cyane ibihingwa by’impeke bituruka muri ibyo bihugu bibiri. Ibi byatumye isi igira ubwoba bw’inzara ishobora gutera.
Perezida Macky (...)

Perezida Macky Sall avuga ko mu gihe ingano zifungiwe muri Ukraine zitasohoka, umugabane wa Afrika ushobora kwinjira mu bibazo by’inzara. Uburusiya na Ukraine bisohora 30 ku ijana by’ingano zikoreshwa kw’isi.

Uburusiya bwasabye Ukraine gutegura ibisasu yateze mu mazi yo mu mujyi wa Odessa muri Ukraine kugira iyo myaka isohoke, ariko Ukraine yaranze kubera gutinya ibitero by’Uburusiya.

Perezida wa Senegal arateganya kubonana na perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron mu Bufaransa kuri uyu wa gatanu.

Byitezwe ko amusaba gufasha mu gukuraho ibihano Uburayi bwafatiye Uburusiya, cyane cyane ubuhanga bwo guhererekanya amafaranga kw’isi, SWIFT, bukoreshwa n’amabanki.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa