skol
Kigali

Perezida Ndayishimiye na Madamu bagaragaye mu murima w’umuceri basarura

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 16 May 2022

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, avuga ko Perezida Ndayishimiye Evariste na Madamu we Angeline Ndayishimiye, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje basuye koperative z’abahinzi b’umuceri.


Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherekejwe na Madamu we Angeline Ndayishimiye basuye imirima y’umuceri mu Ntara ya Bubaza, bashima umusaruro uri kuboneka mu gihembwe cy’ihinga A.

Ubu butumwa buri kuri Twitter ya Perezidansi y’u Burundi, buherekejwe n’amafoto agaragaza Perezida Ndayishimiye Evariste ndetse na Madamu Angeline Ndayishimiye n’umwe mu bana babo bari mu murima w’umuceri ndetse n’andi Perezida ari kureba umuceri weze uri mu mifuka.

Perezida Ndayishimiye Evariste usanzwe akora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, akunze kugaragara muri ibi bikorwa yabisuye ndetse na we ari kubikora.

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka wa 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu we, bagiye gusarura ibirayi mu mirima yabo iherereye muri Komini Ndava mu Ntara ya Mwaro aho bamaze gusarura bakanafatanya n’abandi gutunda umusaruro bawikoreye mu mifuka.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zimbabwe: Barasaba Leta kujya ibahemba mu Madolari ya Amerika

Amahuriro y’Abarimu n’abakoze bakora mu buvuzi bifatanije basaba Leta yabo...
23 June 2022 0

America : Gusangira n’umushoramari ukomeye byishyurwa akayabo

I San Francisco hatangiye ipiganwa ngarukamwaka ryo gusangira n’umuherwe,...
21 June 2022 0

Urubyiruko muri Afurika runyotewe no gutura ku yindi migabane...

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko urubyiruko muri afurika ruhora...
13 June 2022 0

Perezida Macky Sall yasabye Ukraine gutegura ibisasu byatumye ingano...

Perezida wa Senegal akaba unayoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika, Macky...
10 June 2022 0

RD Congo yakiriye bimwe mu birango by’umuco yari yaribwe n’Ububirigi mu gihe...

Umwami Philippe w’u Bubiligi yasubije RD Congo kimwe mu bishushanyo...
8 June 2022 0

Afurika y’uburasirazuba yugarijwe n’ikiguzi cy’imibereho kiri hejuru...

Banki y’isi yavuze ko Afurika y’uburasirazuba n’ibice bimwe by’Uburayi ari...
8 June 2022 0