skol
fortebet

Perezida wa Uganda n’uwa Tanzaniya bamuritse igikorwa remezo bujuje

Yanditswe: Thursday 25, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania hamwe n’uwa Uganda, Museveni Kaguta, bafunguye ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwuzuye rutwaye miliyoni 56 $, rukazafasha abatuye muri ibi bihugu mu kugerwaho n’ibikorwaremezo.

Sponsored Ad

Uru rugomero rukoresha amazi y’umugezi w’Akagera rwamuritswe kuri uyu wa 25 Gicurasi 2023, ahitwa Isingiro muri Uganda.

Uru rugomero rwa Kikagati-Murongo Hydropower Plant ruzatanga kilowate 14 z’umuriro.

Uyu ni umwe mu mushinga migari ya EAC izafasha abatuye ibihugu biri muri uyu muryango kugerwaho n’ibikorwaremezo.

Umushinga nk’uyu w’urugomero rw’amashanyarazi na none uri mu karere ka Ngara mu ntara ya Kagera, aho uteganyijwe ko uzakoreshwa n’ibihugu bitatu, ari byo Tanzania, u Rwanda n’u Burundi. Biteganyijwe ko wo uzatanga megawate 80, kuri ubu uyu mushinga ukaba ugeze kuri 99% ushyirwa mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa