Ramaphosa yamaganye umusoro wa 30% wa Trump ku bicuruzwa bya Afurika y’Epfo
Yanditswe: Tuesday 08, Jul 2025
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamaganye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida Donald Trump yashyizeho umusoro wa 30% ku bicuruzwa biva muri Afurika y’Epfo, avuga ko ari icyemezo gifashwe mu buryo bwikiranura, bidaciye mu masezerano cyangwa ibiganiro.
Trump yatangaje ko guhera ku itariki ya 1 Kanama 2025, ibicuruzwa byose biva muri Afurika y’Epfo bijya muri Amerika bizajya bisoreshwa 30%.
Afurika y’Epfo ni igihugu rukumbi cyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyavuzweho muri iri tangazo, bigaragaza umubano utari mwiza hagati ya Trump n’ubutegetsi bwa Ramaphosa.
Mu ibaruwa yandikiye Ramaphosa, Trump yavuze ko umubano w’ubucuruzi hagati ya Amerika na Afurika y’Epfo “utigeze urangwa n’ubusabane bw’ukuri”. Mu gusubiza, Ramaphosa yavuze ko uwo musoro wa 30% “utagaragaza ishusho nyayo y’imibare y’ubucuruzi ihari.”
Icyemezo cya Trump ni igihombo gikomeye kuri Afurika y’Epfo, kuko Amerika ari umufatanyabikorwa wa kabiri ukomeye mu bucuruzi kuri iki gihugu.
Ibyiciro cy’ubucuruzi nk’Inganda z’imodoka,Ubuhinzi,byari bifite uburenganzira bwo kohereza ibicuruzwa muri Amerika nta musoro.
Trump yandikiye ibihugu 14, harimo na Afurika y’Epfo, abimenyesha gahunda ye nshya y’imisoro.
Trump yavuze ko imisoro ashaka gushyiraho ishobora kuzamurwa cyangwa igasubizwa hasi, bitewe n’uko umubano n’icyo gihugu uzaba uhagaze.
Ati:“Twagize imyaka myinshi tuganira ku mubano w’ubucuruzi n’Afurika y’Epfo, ariko twanzuye ko tugomba kuva muri ubwo buryo buhoraho butuma Amerika igira igihombo kubera imisoro n’imbogamizi z’ubucuruzi zishyirwaho n’Afurika y’Epfo.”
yongeyeho ko:“Guhera ku itariki ya 1 Kanama 2025, tuzashyiraho umusoro wa 30% ku bicuruzwa byose biva muri Afurika y’Epfo, uretse imisoro isanzwe isanzweho mu byiciro bitandukanye.”
Yaburiye ko Afurika y’Epfo niramuka izamuye imisoro ku bicuruzwa by’Abanyamerika, amafaranga izamura azongerwa kuri wa musoro wa 30%.
Ramaphosa we yavuze ko iki kibazo kikiri mu biganiro hagati y’amatsinda y’inzobere z’ibihugu byombi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *