skol
fortebet

Raporo: U Burundi bwongeye kwegukana umwanya wambere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’inzara

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Raporo y’Ikigo Global Hunger Index yasohotse mu cyumweru gishize, yashyize u Burundi ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byugarijwe n’inzara iteye ubwoba.

Sponsored Ad

Ni raporo yasohotse ku wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira.

Ni umwaka wa gatatu wikurikiranya u Burundi buyobora urutonde rw’ibihugu byugarijwe n’inzara kurusha ibindi. Ibihugu bitandatu ku Isi ni byo biri mu cyiciro cy’ibifite inzara iteye ubwoba.

Raporo ya GHI 2024 igaragaza ko byibura abantu babarirwa muri miliyari 2 hirya no hino ku Isi bugarijwe n’inzara, ikagaragaza ibibazo birimo ihindagurika ry’ikirere ndetse n’intambara z’urudaca nka nyirabayazana yayo.

Mu bashonje byibura miliyoni 733 bahura n’inzara buri munsi kubera kubura icyo bashyira ku munwa.

Usibye u Burundi bwugarijwe n"inzara iteye ubwoba", ibindi bihugu bitanu biri mu gatebo kamwe na bwo birimo Sudani y’Epfo, Somalia, Yemen, Tchad na Madagascar.

Raporo ivuga kandi ko ugereranyije n’umwaka ushize hari intambwe yatewe n’ibihugu bya Bangladesh, Mozambique, Nepal, Somalia na Togo; gusa hakaba hakiri inzitizi z’uko byakwigobotora inzara.

Raporo ya Global Hunger Index ya 2024 yibanze ku bihugu 127 ku Isi.

U Rwanda ruza ku mwanya wa 101 muri ibi bihugu n’amanota 25.2, na rwo rukaba rubarirwa mu rwego rw’ibihugu bishonje cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa