skol
fortebet

RDC: Abakozi ba Reta muri Kivu y’Epfo barinubira imishahara y’intica ntikize

Yanditswe: Monday 15, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakozi ba leta muri Kivu y’epfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bavuga ko bahembwa amafaranga make adashobora gukemura ibibazo bafite. Muri ibo, hari abasobanura ko bahitamo gukora muri Kongo bagataha mu Burundi bitewe nuko ariho, hari ubuzima buhendutse.

Sponsored Ad

Abenshi muri abo bakozi binubira imishara bahembwa ni abakora muri serivisi za leta mu duce twa Uvira na Fizi. Biganjemo abarimu, abaganga, abapolisi ndetse n’abasirikare.

Aba bose iyo muganiriye bagaragaza ko bafite urusobe rw’ibibazo biterwa n’uko imishahara babona ku kwezi ari mike, ugereranije nuko ibiciro bihagaze ku masoko.

Rubungo Willy ni umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Magunda kiri mu birometero 50 uvuye mujyi wa Uvira, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko amafaranga 129,000ahembwa ari make

Abarimu nabo bavuga ko ukwezi kujya kurangira ntacyo basigaranye. Bavuga ko imyigaragambyo bagiye bakora ntacyo yamaze.

Gusa nubwo aba bakozi bahamya ko imishahara bahabwa ku kwezi ari mike, hari abandi bavuga ko bakora muri zimwe muri za serivisi za leta badahembwa.

Robert Gahungu akora muri gahunda ishinzwe imiturire mu mujyi wa Uvira. Avuga ko amaze hafi imyaka 11 akora, ariko leta itamuha umushahara

Kubera uburyo ubuzima bw’imibereho buhenze muri Uvira usanga bamwe mu bakozi, bakora muri Kongo bagataha mu gihugu cy’Uburundi

Bamwe mu bayobozi bakora ku mupaka wa Kavimvira bemeza ko hari abakozi bagera 100 bakora muri Kongo bataha mu Burundi.

Kubera ibibazo by’imishahara bamwe mu bakozi ba leta bagenda bahura nabyo muri Kongo, ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’imari muri iki gihugu mu kwezi gushize cyasohoye raporo yavuze ko hafi amafranga miliyari 150 z’amafranga yari agenewe guhemba abakozi ba leta yibwe.

Iyo raporo igaragaza ko hari abakozi 145,604 bahembwa bakoresheje uburiganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa