skol
fortebet

RDC:Bari mu gahinda nyuma y’aho Bus z’ikigo cy’igihugu z’ubwikorezi rusange zahiye zirakongoka

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Bus z’Ikigo cy’ikigo cy’igihugu cy’ubwikorezi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Transco, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 15 Ukwakira 2024, zafashwe n’inkongi y’umuriro aho zari ziparitse ku bubiko bw’iki kigo mu gace ka Siforco, i Masina, mu burasirazuba bwa Kinshasa.

Sponsored Ad

Amakamyo abiri ashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro yatabaye aturutse ku kibuga cy’indege cya N’djili kugira ngo azimye umuriro nk’uko tubikesha urubuga Kivumorningpost.

Ni inkongi y’umuriro ya kabiri ku munsi nyuma y’iyibasiye isoko rya "Kin Marché" mu gace ka Limete. Mbere yaho kuwa Mbere, amazu umunani yari yakongowe n’inkongi y’umuriro muri Camp Kabila niherereye muri Komini ya Lemba.

Icyateye iyi nkongi yo kuwa kabiri ntabwo kiramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa