skol
fortebet

RDC: Leta yazamuye umushahara w’abakozi ku kigero cya 30%

Yanditswe: Wednesday 20, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yazamuye umushahara fatizi ba Leta ,yongeraho 30%.

Sponsored Ad

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yazamuye umushahara fatizi ba Leta ,yongeraho 30%.
Iki cyemezo cya Guverinoma ya DRC kirahita gitangirana n’uku kwezi turimo kwa 4/2022.

Jean-Pierre Lihau uyobora Minisitiri y’Umurimo yavuze ko uhereye none Leta yafashe icyemezo cyo cyo kongera umushahara fatizo ku bakozi bose bakorera Reta, kuyo wahembwaga hakiyongeraho 30% uhereye uku kwezi kwa Mata turimo.
Yagize ati” guverinoma yongereye umushahara fatizo ku bakozi bose bakorera leta ho 30% mu gihembwe cya kabiri ndetse biteganyijwe ko mu gihembwe cya gatatu uziyongeraho 45%.”

Jean-Pierre Lihau yabwiye Radio okapi ko byavuye mu bushake bwa leta bwo gushyigikira abakozi bayo, kuzamura ubushobozi bwo guhaha no kubafasha guhindura imibereho yabo. Yibukije ko guverinoma yagabanyije imisoro y’abakozi ikava kuri 15% ikagezwa kuri 3%.

RDC ifashe icyemezo cyo kuzamurira umushahara abakozi bayo nyuma gato y’aho aba bakozi n’abaturage ba Congo muri rusange bari batangiye kwinubira ibiciro byuriye cyane ku isoko imbere mu gihugu, aho ku biribwa bisanzwe bikenerwa ibiciro byikubye kabiri.

Ibitekerezo

  • U Rwanda narwo nirurebe uko rubigenza abakozi ba leta guhaha bisigaye bigoye cyane!

    Nonese twebwe abanyarwanda, dufitiki gituma batongera salary zabakozi. Kuko niba covid-19 & price of fuel and cooking oil + saop. ntihabe change kuri salary zabakozi twebwe haburiki. Ex: Abaganga ,mwarimu, inzego zu mutekano. Barebe uko babigenza natwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa