Leta ya Tanzania yashyize hanze urutonde rw’imirimo abanyamahanga bari muri iki gihugu batemerewe gukora, ndetse ishyiraho ibihano ku muntu uzayifatirwamo wese.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi muri Tanzania, Selemani Saidi Jafo rigaragaza ko imirimo iciriritse abanyamahanga bari muri iki gihugu batemerewe gukora igera kuri 15.
Muri yo harimo ubucuruzi bwa mobile money, gukanika telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, gukora muri salon zogosha n’izitunganya imisatsi y’abagore, gukora isuku mu ngo, mu biro n’ahandi hantu nyaburanga.
Abanyamahanga bari muri Tanzania kandi ntibemerewe gukora mu mirimo iciriritse ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, muri serivisi z’iposita, kuyobora ba mukerarugendo, gushinga radiyo na televiziyo, gucuruza ibibanza n’inzu, ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ibiribwa ndetse no mu bijyanye n’imikino y’amahirwe.
Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda agena ko umunyamahanga uzafatwa akora iyi mirimo yabujijwe azacibwa miliyoni 10 z’Amashilingi ya Tanzania (arenga miliyoni 5Frw), ndetse agahabwa igifungo ariko kidashobora kurenza amezi atandatu.
Umunya-Tanzania we uzafatwa afasha umunyamahanga gukora iyi mirimo azacibwa miliyoni 5 z’Amashilingi (arenga miliyoni 2,5Frw), ndetse ahabwe n’igifungo cy’amezi atatu.
Iki cyemezo ntabwo kireba Abaturage bo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’ibihugu biri muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *