Trump yashyizeho imisoro ya 30% ku bicuruzwa biva i Burayi no muri Mexique
Yanditswe: Sunday 13, Jul 2025
Perezida Donald Trump yatangaje ko igihugu cye cyashyizeho imisoro ya 30% ku bicuruzwa bituruka mu bihugu by’i Burayi na Mexique.
Ibi Trump yabitangaje nyuma y’aho aherutse gushyiraho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu byo muri Aziya ndetse n’ibihugu byibumbiye mu muryango wa BRICS.
Ku wa 12 Nyakanga 2025, abinyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yandikiye amabaruwa abayobozi ba EU na Mexique abamenyesha ko Amerika yashyizeho imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu byabo kandi ko bizatangira gukurikizwa ku wa 1 Kanama 2025.
Trump yandikiye iyo baruwa Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, amushinja ko igihugu cye kidakora ibishoboka byose ngo kirwanye iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa ‘Fentanyl’ muri Amerika.
Yakomeje avuga ko igihe iki gihugu cyatangira gufata ingamba zo kurwanya imitwe izwiho gucuruza ibi biyobwenge ndetse n’ibindi bitandukanye, Amerika yiteguye kugabanya iyo misoro.
Ku rundi ruhande, Trump yanandikiye Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi, Ursula von der Leyen, amubwira ko ibihugu by’i Burayi bikunda kugura ibikomoka muri Amerika, kurusha ibyo igihugu cye gikura kuri uyu mugabane.
Yakomeje avuga ko ashobora kugabanya uwo musoro wa 30% ku bicuruzwa biva i Burayi mu gihe uyu muryango wa EU wakuraho imisoro washyiriyeho ibicuruzwa biva muri Amerika.
Iyi misoro yashyiriweho ibihugu by’i Burayi na Mexique itandukanye n’iyari isanzwe iriho ya 25% ku byuma, Aluminum n’imodoka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *