skol
fortebet

U Bushinwa bwabwiye USA ko kubusuzugura ari ukubura ubwenge

Yanditswe: Friday 13, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi w’u Bushinwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Xie Feng yashimangiye ko gukeretsa ubushobozi bw’igihugu cye mu bijyanye n’ubukungu bw’Isi, ari ukubura ubwenge.

Sponsored Ad

Yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, mu musangiro wahuje umuryango wa U.S.-China Business Council, ugamije guteza imbere ibijyanye n’ubuhahirane hagati y’u Bushinwa na Amerika.

Ambasaderi Xie yavuze ko igihugu cye gihagaze neza mu bijyanye n’ubukungu kandi kizakomeza gutera imbere.

Ati “Dufite ubushobozi bwuzuye bwo kubungabunga ubukungu bwacu, no gukumira ibishobora kubukoma mu nkokora. Iterambere ryacu ryo ku rwego rwo hejuru rirakomeje, kandi hari icyizere ko iyi ntambwe nziza izamara igihe. Dufite icyizere ko tuzagera ku ntego twihaye uyu mwaka mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu.”

Yakomeje avuga ko “u Bushinwa buzakomeza kuba moteri y’iterambere ry’Isi, nta mbaraga zishobora gukamya inyanja cyangwa ngo zibuze amazi yayo gutemba.”

Ambasaderi Xie atangaje ibi mu gihe Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika yatangaje ko azazamura imisoro ku bicuruzwa bikorerwa mu Bushinwa, ndetse agafata n’izindi ngamba zigamije guhangana n’iki gihugu mu bijyanye n’ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa