Banki Nkuru y’u Buyapani yongereye inyungu fatizo iyivana kuri 0,25% iyigeza kuri 0,5%, ibintu byaherukaga mu myaka 17 ishize.
Ku wa 23 Mutarama 2025 Akanama gashinzwe politike y’ifaranga ka Banki Nkuru y’u Buyapani kafashe icyemezo cyo kuzamura inyungu fatizo bitewe n’izamuka ry’ibiciro ryakomeje kugaragara cyane mu mezi 16 ashize.
Guverineri w’iyi Banki, Kazuo Ueda, yari yabanje guteguza izamuka ry’inyungu fatizo muri Nyakanya ya 2024.
Imibare yerekana ko ibiciro muri rusange mu Buyapani byazamutse ku rugero rwa 3% mu Ukuboza 2024.
BBC yanditse ko iki cyemezo Banki Nkuru y’u Buyapani igifashe nyuma y’iminsi mike Perezida Donald Trump arahiriye kuyobora Amerika, kikagirana isano n’ibyo yavuze ko azazamura imisoro ku bicuruzwa biva mu mahanga byinjira ku isoko rya Amerika.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *