Ukwezi kwagaragaye bidasanzwe n’Ubwirakabiri bwakwo byashimishije abakunzi b’ikirere
Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2024

Ukwezi kw’inzora nini bidasanzwe kwamuritse ikirere henshi ku isi ubwo kandi – mu buryo bw’imbonekarimwe - kwahuriranaga n’ubwirakabiri bw’igice bw’Ukwezi.
Ibi bintu by’imbonekarimwe mu kirere byagaragaye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu ku masaha atandukanye mu bice bitandukanye by’Isi.
Ku masaha yo mu Burundi no mu Rwanda, byabonetse kuri uyu wa gatatu hagati ya saa 4:12 na saa 4:44 z’Umuseke w’Abashotsi.
Ukwezi kwagaragaye kumurika cyane kandi ari kunini, ibizwi mu Cyongereza nka ‘Supermoon’.
Ubwirakabiri bw’igice bw’Ukwezi – buba iyo igicucu cy’Isi gikingirije igice cy’Ukwezi – na bwo bwabonetse ubwo hafi 4% y’ubuso bw’Ukwezi hari mu mwijima.
Ubwo bwirakabiri bwabonetse muri Afurika, Amerika y’Epfo, Amerika ya Ruguru, Uburayi, n’ibice bimwe na bimwe bya Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati.
Iriya nzora nini idasanzwe y’Ukwezi yo muri uku kwezi ni iya kabiri ibayeho muri uyu mwaka.
Naho ubundi bwirakabiri bw’igice bw’Ukwezi bwitezwe muri Kanama(8) 2026, ubwo bizaba bidasanzwe kuko hafi 96% y’Ukwezi hazaba hijimye hakingirijwe n’isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *