skol
Kigali

US yakuriyeho ibihano u Burundi ihita ibugenera inkunga y’amamiliyoni y’amadolari

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 February 2022

Kuwa kane, leta ya Amerika yatangaje icyemezo cya nyuma cy’ivanwaho ry’ibihano kuri leta y’u Burundi, none kuwa gatanu minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yavuze ko icyo gihugu cyahaye u Burundi inkunga ya miliyoni 400$.

Minisiteri y’imari ya Amerika yavuze ko ibiro bishinzwe kugenzura ubutunzi bwo mu mahanga, Office of Foreign Assets Control (OFAC), byafashe icyo cyemezo nyuma y’uko perezida wa Amerika "avanye u Burundi mu bihugu biri mu bihe bidasanzwe" mu kwa 11/2021.

Itangazo rya Andrea M. Gacki ukuriye OFAC rivuga ko ibihano byafatiwe u Burundi nyuma y’impagarara zo mu 2015 zakurikiwe n’ibikorwa "by’ubwicanyi n’urugomo ku baturage, akaguma, guhamagarira urugomo, n’ubugizi bwa nabi muri politiki".

Iri tangazo rivuga ko ubu mu Burundi habaye "kugabanuka kugaragara k’urugomo kandi Perezida Ndayishimiye agamije impinduka mu bice byinshi" by’ubuzima bw’igihugu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamwe ariko bavuga ko ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu no kwibasira abatuvugarumwe n’ubutegetsi bikirangwa mu Burundi.

Kuri Twitter mu gitondo kuwa gatanu, minsitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yatangaje ko yishimiye amasezerano yasinywe na Amerika yo "gufasha imigambi ya perezida Ndayishimiye ku iterambere rirambye mu Burundi.

Ambasaderi Albert Shingiro yanditse ati: "Uruhisho rwa miliyoni 400$; mu ubuhinzi, ubuzima, uburezi, imiyoborere, ibidukikije, abakora utwabo,…

Iyi yaba ariyo nkunga ya mbere leta ya Amerika igeneye u Burundi kuva mu 2015.

Ibi bikurikiye icyemezo cy’Ubumwe bw’Uburayi nabwo muri iki cyumweru bwakuyeho imbogamizi mu bukungu zari zarafatiwe u Burundi.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umujyi wa Montréal muri Canada wahaye umunyarwanda umudari,awutura...

Umujyi wa Montréal muri Canada waraye wambitse umunyarwandakazi umudari...
16 May 2022 0

Perezida Ndayishimiye na Madamu bagaragaye mu murima w’umuceri...

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, avuga ko Perezida...
16 May 2022 0

Abanyenganda muri Uganda banyotewe bikomeye n’isoko ryo mu Rwanda...

Abacuruzi bohereza ibicuruzwa byabo hanze n’abanyenganda muri Uganda...
13 May 2022 0

DRC : Abagera kuri 400 basizwe iheruheru n’imvura ikabije

Imibare igaragaza ko imvura yaraye iguye muri kivu y’amajyaruguru muri...
12 May 2022 0

Zimbabwe: Inzovu zirikubambura ubuzima aho kubazanira amadovize

Muri iki gihugu cya Zimbabwe, leta yatangaje ko inzovu zimaze kwica abantu...
11 May 2022 0

RDC : Abarimu bo mu mashuri abanza ya Leta babyukiye mu myigaragambyo

Abarumu bigisha mu bigo by’amashuri abanza ya Leta muri Repuburika ya...
2 May 2022 0