skol

Uwakoze Robot zifite ubwenge nk’ubw’Abantu yasezeye ku kazi, ateguza akaga zizateza vuba

Yanditswe: Tuesday 02, May 2023

featured-image

Umugabo ufatwa nk’umucuzi w’ubuhanga bwa artificial intelligence (AI) yasezeye ku kazi ke, kandi aburira ibyago birimo kwiyongera kubera iterambere muri icyo gice.

Geoffrey Hinton w’imyaka 75, yatangaje ukwegura kwe muri Google mu itangazo yahaye ikinyamakuru New York Times, avuga ko ubu yicuza ibyo yakoze.

Yabwiye BBC ko bimwe mu byago chatbots (robots ubaza zigahuza amakuru ukeneye zikayaguha) za AI ziteje “biteye ubwoba”.

Ati: “Ubu nonaha, ntabwo zifite ubwenge kuturusha, niko nabivuga. Ariko birashoboka ko vuba zizabuturusha.”

Ubushakashatsi bw’intangiriro bwa Dr Hinton ku bumenyi n’ubuhanga bwo guhuza ‘networks’ bwabaye inzira zo kugera kuri ‘systems’ za AI nka ChatGPT.

Ariko uyu Mwongereza kandi w’umunya Canada wize ibijyanye ‘cognitive psychology’ ndetse na siyanse ya za mudasobwa, yabwiye BBC ko ChatGPT vuba aha ishobora kurenza urwego rw’amakuru ubwonko bw’umuntu bushobora kubika.

Ati: “Aka kanya, ibyo turimo kubona ni ibisa n’aho GPT-4 isumbya umuntu ku kigero cy’ubumenyi rusange ifite kandi ikaturusha ku rwego runini. Mu gutekereza no gushyira mu gaciro, ntabwo irageza aha[umuntu], ariko ubu ibasha gushyira mu gaciro byoroheje.

“Kandi urebye umuvuduko wo gutera imbere, twiteze ko izarushaho kubikora neza vuba. Rero bikwiye kudutera impungenge.”
Yashimangiye ko adashaka kunegura Googke kandi ko iki kigo rutura cy’ikoranabuhanga cyakomeje “kwita ku nshingano zacyo”.

Mu itangazo, umukuru w’ishami rya siyanse muri Google, Jeff Dean, yagize ati: “Dukomeje intego yo gukora AI mu buryo bwiza. Dukomeza kandi kwiga no kumva ibyago ishobora kuzana ariko kandi tunavumbura.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa